Kiliziya Gatolika ihangayikishijwe n’ ikoreshwa ry’ udukingirizo no gukuramo inda mu rubyiruko

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu Rwanda havugwa gahunda yo kurininganiza imbyaro, Inama y’ Abepisikopi iranenga uburyo Leta igena idukingirizo inasaba abaturage kwirinda gukuramo amada.
Mu itangazo bashyize ahagaragara bagiraga bati « Sosiyete yacu yaratewe kuko imibonano mpuzabitsina ku bantu batashingiwe byemewe, isigaye ari umuco bigatuma gukuramo inda bigwira kandi ari ibyaha mu maso y’ Umuremyi ndetse ni sakirirego mu muryango”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro na MINISANTE, Ushinzwe itangazamakuru mu Nama Nkuru y’ Abepisikopi mu Rwanda, Jean de Dieu aherutse gutangaza ko kiliziya igomba kujya yibutsanya na Leta ku bijyanye n’ indangagaciro kugirango abashakanye barusheho gusobanukirwa agaciro ko kubaha ubuzima bwabo aho kugirango bakomeze guhabwa udukingirizo ».
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Mgr Servilien Nzakamwita yanenze cyane uburyo Leta itangira ubuntu udukingirizo, agira ati « Iki gikorwa nicyo gituma urubyiruko rurushaho kwishora mu busambanyi ».
Abepisikopi basaba inzego zose by’ umwihariko abadepite n’ abashinzwe ubuzima gukora uko bishoboka mu kubahiriza ubuzima bwa muntu mu kurwanya ubusambanyi cyane cyane mu rubyiruko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *