Kiliziya: Guhana ibiganza no guhoberana mu guhana amahoro ya Kirisitu ntibicyemewe

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha no guhitana umubare munini w’abatuye isi, ubuyobozi bwa kiliziya Gatolika mu Rwanda bwashyizeho amabwiriza mashya abayoboke bayo kimwe n’abandi banyarwanda bagomba kubahiriza mu rwego rwo kugikumira.

Aya mabwiriza ashyizweho na kiliziya aje akurikira ayashyizweho na Leta y’u Rwanda ashingiye cyane cyane ku gukaza isuku no kwirinda guhoberana, gusomana, no guhana ibiganza mu gihe cyo gusuhuzanya.

Kiliziya Gatolika mu itangazo ryayo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi w’inama y’abepisikopi mu Rwanda, Antoine Kambanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2020 rigaragaza ingamba kiliziya yafashe mu guhashya iki cyorezo cyane ko ari naryo dini rya mbere rifite abayoboke benshi mu Rwanda.

Izo ngamba zikubiye mu mabwiriza arimo nko ‘guhana amahoro ya Kirisitu ku mutima aho gukorana mu ntoki no guhoberana nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Ubusanzwe muri kiliziya Gatolika mu muhango wo gutura igitambo cy’Ukarisitiya iyo kiri kugana ku musozo umuseseridoti cyangwa ukiyoboye asaba abakirisitu guhana amahoro ya Kirisitu, agahita asuhuza abamwegereye abandi nabo bagasuhuza abo begeranye bigakorwa umwe aha mugenzi we ikiganza cyangwa akamuhobera avuga ati “Akira amahoro ya Kirisitu”. Iki rero nicyo gikorwa kitazongera kubaho.

Inama y’abepisikopi kandi yemeje ko mu gihe cyo guhazwa abakirisitu bagomba gutega ibiganza aho guhazwa ku rurimi.

Ikindi kigaragara muri iri tangazo ni uko bitemewe gukora aho amazi y’umugisha yabaga kuko ntayakirimo kugeza igihe ikibazo kizakemukira.

Ni mugihe muri kiliziya zitandukanye kimwe n’ahahurira abantu benshi mbere y’uko umuntu yinjira abanza gutega ibiganza ku ducupa turi ku miryango tugiye turimo umuti wica udukoko ubundi akarabe abone kwinjira, ibi bikaba byaratangiye gukorwa ahantu hatandukanye mu gihugu no mu bindi bihugu bitandukanye mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya.

Kiliziya Gatolika niyo ibimburiye ayandi madini gushyiraho amabwiriza no tutanga ingamba ku bayoboke bayo zafasha kwirinda iki cyorezo cyahawe izina rya Covid-19 kugeza ubu kimaze kwandura abasaga ibihumbi 98 ku isi naho abagera ku bihumbi 4 bakaba bamaze guhitanwa nacyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *