Bwiza
ads

Kim Jong-un uherutse kubikwa yasuye Ubushinwa

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 24 Ukwakira 2026 saa 07:39
Iminota 1 yo gusoma
Kim Jong-un uherutse kubikwa yasuye Ubushinwa

1382947

Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, yageze mu mujyi wa Dandong mu Bushinwa, anyuze ku kiraro gishya gihuza ibihugu byombi, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Koreya y’Epfo byabitangaje.

Ibiro ntaramakuru Yonhap byo muri Koreya y’Epfo byatangaje aya makuru byifashishije amakuru byahawe n’umwe mu bayobozi ba Guverinoma y’iki gihugu.

Uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, nyuma y’icyumweru kimwe gusa ikiraro gishya cya New Yalu River Bridge gihuza ibihugu byombi gifunguwe ku mugaragaro, nyuma y’imyaka 12 cyuzuye.

Iki kiraro cyubatswe mu 2014, ariko nticyahise gitangira gukoreshwa kubera ko ku ruhande rwa Koreya ya Ruguru hari hataruzura imihanda igihuza n’ahandi ndetse n’ibikorwaremezo bya gasutamo.

Ubushinwa ni cyo gihugu Koreya ya Ruguru igurishaho ibicuruzwa byinshi kurusha ibindi, bukaba n’isoko rikomeye ry’ubufasha mu bukungu, dipolomasi na politiki kuri iki gihugu gifite intwaro kirimbuzi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.