Umunyamidelikazi Kimberly Noel Kardashian West (Kim Kardashian), w’imyaka 39 yizihije isabukuru y’imyaka 6 ishize akoze ubukwe n’umuraperi Kanye Omari West , nyuma y’amagambo menshi yagiye avugwa mu rukundo rw’aba bombi haba mu binyamakuru ndetse no mu bindi biganiro bitandukanye by’imyidagaduro.
Ku rukuta rwe rwa Instagram, Kim Kardashian yanditse ati” Imyaka itandatu irashize,’ashyiraho amafoto abiri yafashe ku ntugu za Kanye West’-kugeza ku iherezo.”
Undi munyamidelikazi Kris Jenner yifurije Kim Kardashian nyiri ” KKW Beauty”, iguriro ry’ibirungo by’ubwiza ri akorera kuri murandasi n’umuryango we isabukuru nziza aho yashyize amafoto menshi ya Kim na Kanye ku rukuta rwe rwa Instagram.Yagize ati “Isabukuru nziza kuri mwembi!Ndabakunda!!”
Ibi byamamare bikunzwe n’abatari bake ku isi byambikanye impeta y’urudashira mu mwaka wa 2014. Bafitanye umwana witwa Psalm w’amezi 10, Saint w’imyaka 4, Chicago w’imyaka 2 na North w’imyaka 6.
Mu kwezi gushize inshuti ya hafi y’umuryango wa West yabwiye qikinyamakuru US Weekly ko aba bakunzi ko hari haje agatotsi mu rukundo rwabo aho Kim yifuzaga ko umugabo we atajya gukorera i Calfonia.
Ikinyamakuru ‘The Insider’ nacyo cyavuze ko Kim yifuzaga kuba umubyeyi mwiza ku bana be, akita ku mashuri yabo, agakomeza akazi ke kandi byose byari bikomeye kuri we igihe yaba abikoze atari kumwe na West ngo amufashe uko ashoboye.
Kim Kardashian azwi cyane nk’umunyamidelikazi, umukinnyi wa filimi ndetse n’umushoramari ,naho umugabo we Kanye West azwi cyane mu njyana ya Hip Hop aho yamenyekanye mu ndirimbo nka “I Love It”,”Stronger”,”Mercy”,”Runaway” no muri alubumu ze nka “Graduation”,”Yeezus”,”Jesus is a king” n’izindi nyinshi.

2 Responses
Kim Kardashian yizihije isabukuru y’imyaka 6 ishize ashyingiranwe na Kanye West
Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.