img-20210309-wa0010.jpg

Kingdom of God yashenguwe n’urupfu rudasobanutse rwa Danny wayihimbiraga indirimbo

Sangiza iyi nkuru

Korali Kingdom of God Ministry yashenguwe n’urupfu rudasobanutse rw’umuririmbyi wabo Nsabigaba Jean Paul (Danny) wayihimbiraga indirimbo, bikekwa ko yanizwe n’abantu bataramenyekana.

Inkuru y’urupfu rwa Danny yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Werurwe 2021 ubwo umurambo we wasangwaga umanitse ku cyuma kiri mu kibuga hafi y’aho atuye, mu Murenge wa Nyamata w’Akarere ka Bugesera.

BWIZA yamenye ko Danny yasuwe n’inshuti ze ku mugoroba wo ku wa 7 Werurwe, araziherekeza (mu rugo ahasiga mugenzi we babanaga mu nzu), gusa uyu mugenzi we avuga ko atagarutse uwo munsi.

Mu gitondo ni bwo abaturanyi bagiye kubwira uyu mugenzi we ko Danny bamubonye yapfuye, umurambo we umanitse mu cyuma, hakaba hari amakuru y’uko bumvise imodoka ijya kuri iki kibuga mu rukerera, aho bakeka ko ari yo yahajyanye uyu murambo.

Inkuru irambuye ku rupfu rwa Danny https://bwiza.com/?Nyamata-Yaherekeje-abari-bamusuye-nimugoroba-bukeye-bamusanga-amanitse-ku

Muri Korali babaye nk’abakubiswe n’inkuba

Urupfu rwa Danny rwaciye igikuba muri Kingdom of God Minisitries, imwe muri kolari zikunzwe mu Rwanda bitewe n’indirimbo zayo zihimbaza Imana zigaruriye imitima ya benshi zirimo: Sinzava Aho Uri, Nzamuhimbaza, Sinshidikanya na Gologota.

Umuyobozi w’iyi Korali, Michael Ngaga Sinkabumwe mu kiganiro yagiranye na BWIZA, yagize ati: “Inkuru yatubabaje cyane kuko twatunguwe, twabaye nk’abakubiswe n’inkuba. Danny yari zi kubana n’abantu amahoro kandi yakundaga Imana cyane.”

img-20210309-wa0010.jpg
Danny muri Kingdom of God Ministry, ari inyuma y’uri imbere ku ruhande rw’ibumoso

Michael yashimangiye ko Danny yari umuntu ufite umwihariko muri Kingdom of God Ministry kubera ko indirimbo nyinshi baririmba yazigizemo uruhare rukomeye. Ati: “Yari umuhimbyi w’indirimbo kuko indirimbo nyinshi twaririmbaga yazigizemo uruhare.”

Uretse no guhimba indirimbo, Michael yatangaje ko Danny yari n’Umuyobozi muri Korali ushinzwe imibereho myiza y’abaririmbyi. Ati: “Danny yakundaga gufasha abantu kwitanga, gufasha abababaye, muri Kingdom yari ashinzwe Social Affairs.”

img-20210308-wa0037_1.jpg
Michael avuga ko Danny yari umuntu wihariye muri Korali

Michael yavuze ko n’ubwo Korali yashenguwe n’urupfu rwa Danny, bagomba kubabara nk’abafite ibyiringiro, bizeye ko bazongera kubonana.

Kingdom of God Ministry igizwe n’abaririmbyi baba mu Rwanda, muri Kenya, muri Uganda ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba ifite amashami, Danny akaba yajyaga mu bikorwa byayo i Kigali inshuro nyinshi aturutse muri Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Danny apfuye afite imyaka 25 y’amavuko, akaba asize umugore witwa Mutezinka Soleil uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), basezeranye tariki ya 20 Nyakanga 2019.

img-20210309-wa0012.jpg
Danny na Soleil bashyingiwe mu 2019

img-20210309-wa0009-2.jpg
Kingdom of God Ministry bashenguwe n’urupfu rwa Danny/Ifoto: Inyarwanda 2019

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *