Kinigi:Babura aho biherera bakituma mu mashyamba bahurirayo na ba nyirayo bakabavudukana

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu barema isoko rya Kinigi riherereye mu Karere ka Musanze, baratabaza abo bireba kubarenganura nyuma y’uko babura ubwiherero muri iri soko bakajya kwituma mu mashyamba rimwe na rimwe bigateza intambara hagati yabo na banyiri ubutaka.

Aba baturage bavuga ko babangamiwe n’umwanda kubera kutagira ubwiherero rusange, aho bamwe babura uko babigenza bakajya kwiherera mu mugezi wa Rwebeya no mu myaka yegereye iri soko.

Abenshi mu barema iri soko , ni ababa baturutse mu mirenge igera kuri itatu , ariko bose bagahuriza ku kuba bakomeje kubangamirwa n’uko iri soko ritagira ubwiherere bityo bakaba babunda mu bishaka bashaka aho bikinga mu gihe baba bakubwe.

Abafite amazu hafi n’irisoko bakoreramo ubucuruzi , abenshi nabo ngo nta bwiherero bagira kuko usanga bajya mu wundi murenge uhana imbibi n’uwa |Kinigi ugasanga birabasaba gukora urugendo rurerure.Bavuga ibi mu gihe ngo ubwo bari basanzwe bafite bwafunzwe.

Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru Yagize ati: “Iri soko rya Kinigi kuva ryabaho rimaze imyaka itari munsi ya 25, nta bwiherero rusange buhari, yemwe n’abanyiri utubari, amaduka na za resitora usanga na bo nta bwiherero bubaka, ku buryo iyo dushatse kwituma tujya mu bihuru byo hafi hano, ugasanga hano hari intambara na banyiri amashyamba, abafite ubwiherero hano n’abashaka kwituma, ibi kandi ubuyobozi burabizi ariko nta gikorwa, turifuza isoko rifite ubwiherero”.

Hari uwagize ati: “Ubungubu iyo isoko ryaremye ngomba kwirirwa mu rugo ntegereje ko abarema isoko baza kwituma mu ndabyo zanjye, no mu bwiherero niyubakiye, iri soko rero rihuriyeho Imirenge itatu Musanze, Kinigi na Nyange, ariko muri yose ubwiherero kugira ngo ubugereho na bwo ni uko bwafunzwe twajyaga mu Murenge wa Nyange, na bwo wakoraga urugendo rw’iminota 6, urumva rero umuntu urwaye nko mu nda ashobora kugera aho byamukomeranye”.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, butangaza ko iki kibazo bukizi kandi buri kugikurikirana, gusa ngo ahanini cyatewe n’uko hari imishinga yo kwagura iri soko.Byagarutsweho n’umuyobozi w’aka Karere Claudien Nsengimana aho yanasabye abaturage kwirinda gukwirakwiza umwanda.

Yagize ati: “Kuba nta bwiherero buri mu isoko rya Kinigi buhari ni ibintu ubu tugiye guhagurukira ku buryo haboneka ubwiherero, ibi dushobora kubikoraho dufatanyije n’izindi nzego harimo abikorera ku giti cyabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *