Screenshot 2025-01-28 134121

Kinshasa: Ambasade zirimo iy’u Rwanda zagabweho ibitero n’abigaragambya

Sangiza iyi nkuru

I Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imyigaragambyo kuri uyu wa Kabiri yafashe indi ntera aho Abanyekongo batwitse kandi basahura Ambasade zaho. Ambasade z’amahanga ntizirashobora gutanga amakuru y’umutekano i Kinshasa.

Biravugwa ko Ambasade y’u Rwanda yanatwitswe, Uganda, u Bubiligi, u Bufaransa, USA na ambasade zimwe na zimwe z’ibihugu by’Iburengerazuba zigaruriwe i Kinshasa n’abigaragambyaga barakariye M23 n’u Rwanda. Barashinja kandi Umuryango mpuzamahanga “kutagira icyo kora” ku Rwanda.

Abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi, UDPS, baranyura mu mihanda yose ndetse baririmba indirimbo zo kurwanya u Rwanda, bagaba ibitero kuri ambasade z’ibihugu bashinja ko byagize uruhare mu kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Nyamara, ibi bihugu by’Iburengerazuba na SADC byashyigikiye Perezida Tshisekedi mu buryo bushoboka kuva ku bikoresho kugeza ku bacanshuro mu ntambara y’abenegihugu mu burasirazuba bwa Congo, ndetse rimwe na rimwe bakarebera abantu barya abandi ntihagire icyo bavuga.

Imyigaragambyo yavuyemo ubusahuzi bukomeye bwanibasiye ubucuruzi butandukanye nko kuri Super marche yitwa SK.

Screenshot 2025 01 28 142656

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *