Kinshasa: Hateguwe imyigaragambyo isaba kwirukana minisitiri Azarias Ruberwa muri guverinoma

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu banyekongo bakomoka muri Kivu y’Amajyepfo batangiye urugamba rwo kweguza minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi, Azarias Ruberwa, aho bateguye urugendo I Kinshasa kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukwakira, rwo kwamagana icyo bita igikorwa cyose cyo kugerageza gucamo Congo ibice.

Ibi byose byatewe n’ishyirwaho rya komine yo mu cyaro cya Minembwe no gushyiraho abayobozi bayo bavuga ko bitubahirije inyandiko z’amategeko n’amabwiriza bikaba bikomeje guteza imvururu mu baturage b’abasangwabutaka bo muri Kivu y’Amajyepfo.

Aba bibumbiye mu itsinda rya IMASKI (Inter-Mutuelles et Associations du Sud-Kivu) mu mpera z’icyumweru gishize basohoye itangazo ryandikiwe umukuru w’igihugu.

Muri iyi baruwa, basabye ko Azarias Ruberwa yirukanwa muri Guverinoma kandi basaba ko hakorwa urugendo kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Ukwakira i Kinshasa kugira ngo bigaragambye bamagana umugambi wo gushaka gucamo ibice Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko bigaragazwa n’iri tangazo ryo ku itariki 09 Ukwakira ryasohowe kuwa Gatandatu, abahagarariye amoko yo muri Kivu y’Amajyepfo (Ababembe, Abashi, Abahavu, Abarega, Abavira, Abafuliru, Ababuari, Abazoba, Abatembo, Abanyindu, Abarundi, Abasanze n’abandi) baramagana minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi bamushinja gukoresha ububasha bwe nabi n’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Abashyize umukono kuri iri tangazo nk’uko tubikesha urubuga rwa Mediacongo.net barashinja minisitiri Azarias Ruberwa, ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge, gushing Komini ya Minembwe, muri Kivu y’Amajyepho yirengagije ibiteganywa n’amategeko.

Bashingiye ku itegeko ngenga n ° 08/16 ryo ku ya 7 Ukwakira 2008, mu ngingo ya 46, baributsa ko ishyirwaho rya komini rikubiyemo ibintu bitatu, aribyo: “kuba ari umujyi utuwe n’abaturage barenga 20.000; gusabwa na Minisitiri ushinzwe Ubutegetsi bw’igihugu; no guhabwa ibyemezo by’Inteko y’Intara ”.

Bavuga ko ” Minembwe itujuje ibisabwa n’abaturage basabwa n’amategeko. Byongeye kandi, Minembwe ntabwo iri mu makomine yemejwe n’inteko y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo “. Kubw’ibyo bashimangira ko ishyirwaho ry’iyi komini ritubahirije ibisabwa n’Itegeko rimaze kuvugwa No 08/16.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Kinshasa: Hateguwe imyigaragambyo isaba kwirukana minisitiri Azarias Ruberwa muri guverinoma
    Ibyo abanyekongo barimo gukora Ni urwango bafitiye abanyamurenge ndetse nuvuga ururimi rw’ikinyarwanda.Ariko ikigira itangiriro kigira n’iherezo,Ibyo Delegation yagiye Minembwe yakoze ntabwo yabikoze wenyine.

  2. Kinshasa: Hateguwe imyigaragambyo isaba kwirukana minisitiri Azarias Ruberwa muri guverinoma
    Ibyo abanyekongo barimo gukora Ni urwango bafitiye abanyamurenge ndetse nuvuga ururimi rw’ikinyarwanda.Ariko ikigira itangiriro kigira n’iherezo,Ibyo Delegation yagiye Minembwe yakoze ntabwo yabikoze wenyine.

  3. Kinshasa: Hateguwe imyigaragambyo isaba kwirukana minisitiri Azarias Ruberwa muri guverinoma
    Baretse guteza akaduruvayo intambara ko isenya itubaka.Bababajwe nuko president Wa DRC yatangaje kumugaragaro ko Abanyamulenge ari aba congoman.Birishyuka ibyo barimo ntibizabahira nibahe aba ba congoman (Abanyamulenge )amahoro bitabaye ibyo Congo ntizigera igira amahoro batayahaye ba Abanyamulenge.

  4. Kinshasa: Hateguwe imyigaragambyo isaba kwirukana minisitiri Azarias Ruberwa muri guverinoma
    Baretse guteza akaduruvayo intambara ko isenya itubaka.Bababajwe nuko president Wa DRC yatangaje kumugaragaro ko Abanyamulenge ari aba congoman.Birishyuka ibyo barimo ntibizabahira nibahe aba ba congoman (Abanyamulenge )amahoro bitabaye ibyo Congo ntizigera igira amahoro batayahaye ba Abanyamulenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *