Kinshasa: Imfungwa nyinshi zo muri Gereza Nkuru ya Makala zabohojwe n'inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, itariki 17 Gicurasi muri Gereza Nkuru ya Makala iherereye I Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo, humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu aho amakuru aturuka aha avuga ko abanyururu benshi bari bahafungiye batorotse bigatuma abashinzwe umutekano barasa amasasu menshi.

Abapolisi bahise boherezwa ku bwinshi bahise bagota agace iyi gereza icumbikiye imfungwa zigera ku 7,000 iherereyemo.

Kuri Radio Top Congo, minisitiri w’ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba, yatangaje ko habayeho igitero cy’inyeshyamba za Bundu dia Kongo cyatumye abagorororwa babarirwa muri 50 bacika gereza.

Uyu muminisitiri yakomeje avuga ko inyeshyamba zateye Gereza ya Makala ahagana saa kumi za mugitondo zishaka kubohoza umuyobozi wazo.

Uwitwa Ne Muanda Nsemi, ari we muyobozi w’izi nyeshyamba, akaba yabashije gucika gereza ari kumwe n’abandi bagororwa nk’uko Top Congo ikomeza ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umutangabuhamya wavuganye na Radio Okapi, we avuga ko abaturage baturanye n’iyi gereza bakanguwe n’urusaku rwayiturukagamo ahagana saa 03h20 za mu gitondo ku isaha ya Kinshasa.

Uyu yakomeje avuga ko nyuma bahise babona abantu benshi basohoka muri gereza nta mpungenge bafite ndetse barimo kuririmba, ngo igipolisi cyo kikaba cyabashije gutabara nyuma y’amasaha abiri yose abari bacitse hafi ya bose bamaze kugera kure.

Radio Okapi kandi ivuga ko usibye gucika hari imodoka nyinshi n’inyubako y’ubuyobozi bw’iyi gereza byatwitswe ndetse ngo hakaba hari n’abantu bapfuye ariko ubuyobozi bwa gereza bukaba bwirinze kugira icyo butangaza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *