Mu ruzinduko bivugwa ko ari urwa politiki n’ubutabazi mu bihugu bine byo muri Afurika yo Hagati n’Uburasirazuba, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévôt, yakiriwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Kanama 2025, i Kinshasa, na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi mu ruzinduko rusa nk’urutunguranye.
Nyuma y’inama yabo yamaze amasaha abiri, Minisitiri Prévôt yongeye gushimangira ubushake bw’u Bubiligi, ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), mu bikorwa byo gushakisha amahoro biyobowe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) nk’uko byatangajwe na Perezidansi kuri X.

Mu ijwi rikomeye, yavuze ahanini ko u Bubiligi bwifuza gusubiza amakimbirane ya gisirikare ya DRC muri gahunda z’ibihugu by’u Burayi.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi ruje mu gihe Ibiganiro bya Doha biganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya RDC byongeye kuzamo kidobya ndetse impande zombi zikaba zisa nk’iziteguye gusubukura intambara yeruye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Ihuriro AFC/M23 ryongeye gushinja Ubutegetsi bwa Kinshasa, kwirengagiza byimazeyo Itangazo ry’amahame ya Doha, bugakomeza kugaba ibitero simusiga by’ubugizi bwa nabi mu duce dutuwe cyane hakoreshejwe drone z’ubwiyahuzi n’imbunda zirasa mu ntera ndende ku bufatanye na Guverinoma y’u Burundi.

Yagaragaje kandi ibice Guverinoma ya Kinshasa n’abafatanyabikorwa ba yo bakomeje kurunda ingabo (FARDC/Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, FDLR n’abacanshuro) n’ibikoresho ndetse iburira ku kibazo cy’ubutabazi kitigeze kibaho gishobora guterwa n'”ingabo z’iterabwoba z’ubutegetsi bwa Kinshasa”.


