Kinshasa: Umugabo yishe umwana w’umukobwa w’imyaka itanu amaze kumusambanya

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 30 arashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itanu, arangije aranamwica.

Uyu mugabo utatangajwe amazina, yakoze aya mahano ku wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri 2018, amwica ubwo yari amaze kumusambanyiriza mu nzu ye, muri Kimbangu 1, Komini Kalamu (Kinshasa), ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku wa 8 Gicurasi 2013, nibwo Juliana Kutonda yavutse, se umubyara ni umushoferi, umunsi yicwaga yari yasizwe mu rugo na nyina, amusigira nyirakuru,, uyu mugabo wamusambanije ngo babanaga mu gipangu kimwe, akaba yaraciye mu rihumye uwo mukecuru wari urwaye, ajyana uwo mwana mu nzu ye aramusambanya.

Radiyo Okapi itangaza ko umwana yakoresheje imbaraga nke yari afite ubwo uyu mugabo yamusambanyaga, yifashisha imyenda yari yambaye amuboha amaguru n’amaboko, arangije ngo amukebanya ijosi.

Ubwo yari amaze kubona ko umwana ashizemo umwuka, ngo yamukingiranye mu nzu z’ababyeyi be, arangije asiga urufunguzo ku muturanyi wabo abona guhunga avuga ko ajyanye abana ba mushikiwe ahitwa Matonge.

Aho amakuru amenyekaniye, uyu mugabo utatangajwe amazina yatawe muri yombi akaba arimo gukurikiranwa n’urukiko rwisumbuye rwa Kinshasa/Kalamu .

Ubushinjacyaha ngo bwageze aho icyaha cyakorewe bukora iperereza, ndetse bunategeka ko umurambo w’uyu mwana ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitabo bikuru bya Kinshasa, byahoze byitwa Maman Yemo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *