Kuva mu ma saa munani z’igicuku cyo kuri uyu wa Mbere, humvikanye amasasu hafi y’icyahoze ari gereza nkuru ya Makala, iherereye muri komini ya Selembao, i Kinshasa kuri Avenue de la Libération, yahoze ari 24 novembre.
Amakuru agera kuri Mediacongo.net avuga ko “abagabo batamenyekanye bafunze Avenue du 24 Novembre yerekeza i Molard, naho abandi batera icyahoze ari gereza nkuru ya Makala kugira ngo bahungishe imfungwa.
Ibitangazamakuru byo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo biravuga ko bigikurikirana iyi nkuru.


