Abantu 37 bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo mu mujyi wa Kinshasa bakekwaho gukorana na AFC/M23, barekuwe n’ubutegetsi bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gikorwa kiri gufatwa nk’intambwe ishobora kuba ifitanye isano n’ibiganiro bya Doha bikomeje hagati y’impande zihanganye.
Umunyamakuru Steve Wembi wegereye AFC/M23 avuga ko muri abo bantu 37 barekuwe, 22 bari bararangije ibihano byabo mbere y’uko bafungurwa.
Nubwo nta tangazo ryasohowe n’ubutegetsi bwa Congo cyangwa AFC/M23, iri fungurwa riri gusobanurwa nk’ikimenyetso cy’ikorwa ry’ingamba zo kubaka icyizere hagati y’impande ziri mu biganiro.
Mu byumweru bishize, ibiganiro bya Doha bihuza impande zombi byakomeje kwibanda ku buryo bwo kugabanya ubushyamirane no gushyiraho uburyo bwatuma impande zombi zigera ku masezerano arambye.
Kimwe mu byagarutsweho cyane harimo ikibazo cy’imfungwa n’abafashwe bashinjwa gukorana n’impande zihanganye.
Abasesenguzi bavuga ko irekurwa ry’aba bantu rishobora kuba rigamije gutanga ubutumwa bwa politiki no kugaragaza ubushake bwa Kinshasa bwo gushyigikira ibiganiro biri kubera muri Qatar.
Hari kandi ababona ko bishobora gufungura inzira y’uko na AFC/M23 yakora igikorwa nk’icyo, harekurwa abantu ifunze cyangwa abasirikare yaba ifite mu maboko yayo.
Ikibazo cy’imfungwa kimaze igihe ari imwe mu ngingo zikomeye mu mishyikirano hagati ya leta ya Congo na AFC/M23, cyane cyane ku bantu bashinjwa gukorana n’uyu mutwe cyangwa abafatiwe mu bice biriho imirwano.
Muri Mata uyu mwaka ubwo impande zombi zahuriraga i Montreux mu Busuwisi, zari zumvikanye kurekura imfungwa 477, zirimo 311 zo ku ruhande rwa AFC/M23.
Icyo gihe Leta n’inyeshyamba banihaye iminsi 10 yo kuba bamaze guhanahana izo mfungwa, ariko ishira nta gikozwe.


