Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwongeye gushimangira ko butazajya mu mishyikirano n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gihe waba utavuye mu bice byose wafashe.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru, i Kinshasa kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022.
M23, ibinyujije mu matangazo, imenyesheje amahanga kenshi ko yifuza imishyikirano na Leta ya RDC, gusa Muyaya yavuze ko icyo uyu mutwe usabwa kizwi, kandi nutacyubahiriza ngo ntibizashoboka.
Yagize ati: “Ibisabwa birazwi, ugomba kuva mu bice wafashe, icyo gihe tureba uburyo twagushyira mu mishyikirano nk’uko byateganyijwe kuva ku ntangiriro.”
Muyaya yatangaje ko impamvu imishyikirano n’imitwe yitwaje intwaro yari yaratangiye muri Mata 2022 yahagaze, ari mu gihe yari ikomeje, M23 ngo yubuye imirwano, ikorera abaturage urugomo.
Yagize ati: “Ntabwo watekereza kuza mu mishyikirano mu gihe uteza ibyago mu baturage, urasa za bombe ku mashuri.”
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC atangaje ko M23 igomba kubanza yarekura ibice yafashe mu gihe uyu mutwe witwaje intwaro na wo uvuga ko udashobora kubikora, kuko ngo nta handi wajya uvuye ku butaka bw’igihugu ukomokamo.
Usibye Leta ya RDC ariko, n’amahanga akomeje gusaba M23 kurekura ibi bice, hanyuma ikabone kujya mu mishyikirano, ariko yo ikagaragaza impungenge z’uko yaba iri kubeshywa nko mu 2013 ubwo yasenyukaga

4 Responses
Kinshasa yashimangiye ko nta mishyikirano na M23 mu gihe itarava aho yafashe
Congo ni bangamwabo yimitse fdlr koko!Ubundi iyo umuntu arwanira gakondoye ntakosa kbs amahanga subwambere atererana inzirakarengane

Ubund uyo umuntu arwanira ukuri iteka aratsinda m23 njye mbona irwanira ukur rdc mbona ibyisaba m23 byokuva aho yafashe m bona arimitwe kbx