Entrée de l'hopital général de référence de Kabondo

Kisangani: Abantu bitwaje intwaro bateye ibitaro barabisahura

Sangiza iyi nkuru

Abagabo bitwaje imbunda bateye ibitaro bikuru bya Kabondo mu mujyi wa Kisangani mu ijoro rishyira ku wa kane, itariki ya 23 Ukwakira, ahagana mu ma saa munani za mu gitondo abarwayi n’abashinzwe ubuzima barahahamuka, abashinzwe umutekano barabohwa, ndetse n’ibintu byinshi biribwa.

Byari ijoro riteye ubwoba kuri iki kigo nderabuzima nk’uko byatangajwe na ACTUALITE.CD.

Raporo yagejejwe kuri Arkiyepiskopi wa wa Kisangani, Musenyeri Marcel Utembi, yerekanye ko hibwe amafaranga 3.768.500 y’Amanyekongo n’amadolari 30 ya Amerika, hamwe na mudasobwa zigendanwa enye, terefone zigendanwa 14, itoroshi, na power bank.

Nk’uko inkuru z’abatangabuhamya zibivuga, amabandi umunani buriye urukuta rw’aho mbere yo gukangisha kwica no guhambira abazamu batatu.

Babanje gutera icyumba cya serivisi z’abaforomo bo muri ‘urgence’, hanyuma bakomeza mu yandi mashami, bahuriza hamwe kandi bahambirira abagabo bose mu cyumba kimwe.

Umubitsi w’ibitaro yakubiswe bikabije. Icyakora, abagizi ba nabi ntibinjiye mu byumba by’abarwayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *