Kivu y’Amajyepfo: Abantu batamenyekanye bagabye igitero ku kigo cya Monusco

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cya gisirikare cya Monusco giherereye ahitwa Baraka muri Teritwari ya Fizi, kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Werurwe, cyagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro.

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’ibanze, inyeshyamba zitamenyekanye zateye iki kigo cya gisirikare cya Monusco saa moya z’ijoro zirasa amasasu menshi.

Aba bongeyeho ko hataramenyekana neza icyihishe inyuma y’iki gitero kitagize umuntu gihitana usibye umuryango wo kw’irembo watobaguwe n’amasasu nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Congo.

Avugana na 7sur7.cd kuri uyu wa Kabiri, Capt. Dieudonné Kaseraka, umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, yemeje aya makuru, avuga ko ari abagabo babiri bafite imbunda batamenyekanye bagize gutya bakagera ku kigo cya Monusco bagatangira kurasa mbere yo kwiruka.

Yongeyeho ko nta muntu wapfuye cyangwa ngo hagire ibikoresho byangirika.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *