Kivu y’Amajyepfo: Hatangiye gutunganywa ahazubakwa isoko rizahuza Congo n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’icyemezo cya Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, ibikorwa byo gusenya amazu yubatswe hafi y’umupaka wa Rusizi ya mbere hagati ya Congo n’u Rwanda, byatangiye kuri uyu wa kane ushize, itariki 18 Ukwakira. Ubuyobozi bw’iyi ntara bukaba buvuga ko iki gikorwa kireba amazu yubatswe ahantu hari hagenewe kubaka isoko nyambukiranyamupaka.

Abacuruzi bacirirtse, ari nabob a mbere bazungukira muri iri soko bishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo nk’uko iyi nkuru dukesha radio Okapi ivuga.

Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo yategetse gusenya ayo mazu yubatse kuri ares 72 ku mupaka wa Rusizi ya mbere ahibereye ubwe.

Aha hantu hakaba hagiye kubakwa isoko nyambukiranyamupaka, umushinga wa Banki y’Isi watewe inkunga y’asaga miliyoni 9 z’amadolari, aho miliyoni 6 zizagenda ku isoko naho 3 zikagenda ku kubaka aho imodoka zizajya ziparika.

Banki y’isi mu kwezi gushize kwa Nzeri ikaba yari yavuze ko ishobora kwisubiza ayo mafaranga niba aho kubaka iryo soko hataraboneka.

Iki gikorwa cyo gushaka ahazubakwa isoko cyashimwe n’abacuruzi bacirirtse bo muri Kivu y’Amajyepfo babarirwa mu 10,000, bakaba bizeye ko iri soko rigezweho rizafasha mu guhererekanya ibicuruzwa n’u Rwanda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *