Nyuma yaho bitangarijwe ko hari igihiriri cy’abantu bitwaje intwaro baturutse i Burundi bagana muri teritwari ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri ubu imirwano ngo yatangiye hagati y’inyeshyamba za RED-Tabara n’undi mutwe utwazwi.
Izi nyeshyamba za RED-Tabara zikomoka i Burundi, zakozanyijeho n’uwo mutwe utaramenyekana mu gace ka Kigoma, gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Izi nyeshyamba ngo zikaba zifite ibirindiro mu misozi miremire yo muri Kiryama.
Umwe mu bahaye amakuru SOS/Burundi, yagize ati “bashyamiranye ahaga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, imirwano yabereye hafi y’isoko rya Bukuze”.
Abaturage bo mu gace ka Kahololo aho iyi mirwano yabereye, bavuga ko iyi mitwe y’inyeshyamba yaturutse muri Sange, Butumba na Nyarugi mbere y’uko igera ku birindiro by’inyshyamba za RED-Tabara. Izi nyeshyamba zitazwi ngo zikaba zari kumwe na Mai-Mai.
SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:
Urujijo ku gatsiko k’abasirikare binjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi
Inyeshyamba za FDLR zongeye kuvugwa ku butaka bw’u Burundi
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo byatangiye kuvugwa ko hari igihiriri cy’abantu bitwaje intwaro, bamwe bavuga ko ari Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD zari kumwe na FDLR, bavaga i Burundi bagana muri Congo, guhangana n’imitwe y’inyeshyamba zikomoka i Burundi, ariko zirwanya Leta.
VOA iganira n’abaturage bo muri Uvira, bayitangarije ko abo bantu basagaga 100 bakaba baravugaga Ikirundi, bakaba barinjiye ku butaka bwa Congo nta nkomyi.


