IMG-20241212-WA0161-768x512

Kivu y’Amajyepfo: Abadepite barasaba kweguza Guverineri Pulusi

Sangiza iyi nkuru

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo batanze ubusabe bwo gukuraho icyizere no kuvana ku butegetsi Jean Jacques Purusi uyobora iyi ntara bamushinja kunyereza umutungo wa leta, no guha ishingiro umutwe wa M23, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri Congo.

Intara ya Kivu y’Amajyepfo imaze umwaka urenga irimo intambara hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa AFC/M23 ugenzura uwahoze ari umurwa mukuru w’intara, Bukavu, mbere yo kuba wimuriwe mu Mujyi wa Uvira.

Guverineri Purusi ntacyo aravuga ku birego ashinjwa n’abo badepite bifuza ko akurwaho icyizere. BBC yamusabye kugira icyo abivugaho.

Ibinyamakuru muri Congo bivuga ko inyandiko isaba ko Purusi akurwaho icyizere yashyizweho umukono n’abadepite 19 bakuriwe na Jean Kalume Bahige uhagarariye Teritwari ya Mwenga.

Igice kinini cya Kivu y’Amajyepfo kiracyagenzurwa n’ubutegetsi bwa leta mu gihe ibice bya teritwari za Kalehe, Kabare, ikirwa cya Idjwi n’ibice bya Walungu bigenzurwa n’inyeshyamba za M23.

Ibice bya Teritwari ya Fizi nka Minembwe na Mikenke mu mezi ashize byakomeje kuba isibaniro ry’imirwano n’ibitero by’indege za ‘drones’ mu gihe ingabo za leta zishaka kwisubiza agace ka Minembwe kagenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho bakorana na M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *