GettyImages-2200555614

Kivu y’Amajyepfo: Umunsi wa kabiri w’imirwano ikaze mu Kibaya cya Rusizi

Sangiza iyi nkuru

Muri Kivu y’Amajyepfo hongeye kubyukira imirwano ikomeye ku munsi wa kabiri mu Kibaya cya Ruzizi na Kaziba muri Walungu hagati y’Ingabo za AFC/M23 n’Ingabo za FARDC. Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Ukuboza, imirwano yongeye kubura i Katogota kuva saa kumi za mu gitondo hagati y’ihuriro rya FARDC-Wazalendo-FDNB n’Inyeshyamba za AFC/M23.

Muri iki gitondo, abaturage ba Kamanyola babyukijwe n’amasasu yumvikanaga impande n’impande y’intwaro ziremereye n’izoroheje.  Abantu benshi bahunze bava Katogota bajya Kamanyola.

Imiryango imwe n’imwe yo mu gace ka Kambara na Rugenge muri Kamanyola ntiyashoboye kwihanganira ubukana bw’imirwano. Bahungiye mu baturanyi kure ya Katogota. Amakuru aturuka muri ako gace agera kuri Bwiza avuga ko Katogota ikomeje kugenzurwa na M23 nubwo bitavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Sheferi ya Kaziba, havuzwe imirwano mishya yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Ukuboza. Ni mu gihe umunsi wose wo ku wa Kabiri ibintu byari bikomeye, aho intwaro ziremereye n’izoroheje zumvikanye kuva saa cyenda za kugeza saa mbiri z’ijoro. Imibare y’agateganyo y’abaguye mu mirwano igaragaza ko ari abantu batatu bishwe bo mu muryango umwe, umugabo, umugore we n’umuhungu we, bo mu Mudugudu wa Burerere muri Gurupoma ya Mucingwa; ndetse n’umugabo n’abana be bane muri Gurupoma ya Muhumba; n’undi muturage.

Umugabo ni umuyobozi wa Gurupoma ya Muhumba. Nanone mu burasirazuba bwa Sheferi ya Kaziba, abantu 11 bari bateraniye mu nzu bishwe igihe igisasu cyabagwagaho. Bivugwa ko amazu menshi yashenywe n’ibisasu byatewe hirya no hino. Abantu benshi kandi bakomeretse, ndetse urusengero ry’itorero 5ème CELPA rya Burherere rwasenyutse nyuma y’uko drones zihateye ibisasu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *