Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze iya Musanze FC ibitego 3-0, ihita ifata by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Kiyovu Sports yari yakiriye Musanze FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona.
Ibitego bya Erisa Ssekisambu, Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ na Bigirimana Abedi ni byo byafashije iyi kipe yo ku Mumena kwegukana amanota atatu y’uyu mukino.
Ni umukino Musanze FC yasoje ifite abakinnyi 10 mu kibuga bonyine; nyuma y’ikarita itukura yeretswe Peter Agbrevor ku munota wa 63 w’umukino.
Amanota atatu y’uyu mukino yafashije Kiyovu Sports gufata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 16, irusha rimwe Rayon Sports ya kabiri.


