Kiyovu Sports yirukanye rutahizamu w’Umurusiya bari bamaranye amezi 3

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gusezerera rutahizamu Vladislav Kormishin ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya, nyuma y’amezi atatu ayikinira.

Iyi kipe yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter yayo, mbere yo kumwifuriza amahirwe masa mu rugendo rushya agomba kwerekezamo.

Iti: “Turashimira cyane Vladisilav Kormishin wari umaze amezi atatu turi kumwe mu igerageza, tukaba tumwifurije amahirwe masa ahandi yerekeje.”

Muri Kanama uyu mwaka ni bwo Kormishin w’imyaka 27 y’amavuko yageze muri Kiyovu Sports, bikavugwa ko iyi kipe yo ku Mumena yari yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yatangaje ko bahisemo gusezerera uriya rutahizamu; nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro we.

Yagize ati: “Umurusiya twamuzanye tutamuzi tumusabira ibyangombwa by’amezi atatu ngo abanze atwigaragarize, nitunyurwa n’umusaruro we tubone kumusinyisha amasezerano y’igihe kirekire. Ntabwo umusaruro we watunyuze biba ngombwa ko dutandukana na we mu bwumvikane.”

Kiyovu Sports kandi uretse Vladislav Kormishin, yemeje ko yanatandukanye n’umunya-SĂ©nĂ©gal Bassirou Ndiaye werekeje mu igeragezwa ku mugabane w’u Burayi.

Uyu mukinnyi Perezida Mvukiyehe yasobanuye ko yazize kubura umwanya wo gukina, bijyanye no kuba imyanya akinaho hagati mu kibuga isanzwe ikinwaho n’Abarundi: Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ na Bigirimana Abedi.

Yavuze ko ikipe ya Nîmes yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa yari yaturutsemo ari yo yasubiyemo gukora iperereza.

Kiyovu Sports kuri ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, yarekuye bariya bakinnyi bombi nyuma yo kubishyura umushahara w’amezi atatu bari bayimazemo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kiyovu Sports yirukanye rutahizamu w’Umurusiya bari bamaranye amezi 3
    Yewe yewe Mvukiyehe????

    Ngo mwazanye umukinnyi mutazi n’induru mwavugije ngo muzanye umuzungu?????

  2. Kiyovu Sports yirukanye rutahizamu w’Umurusiya bari bamaranye amezi 3
    Yewe yewe Mvukiyehe????

    Ngo mwazanye umukinnyi mutazi n’induru mwavugije ngo muzanye umuzungu?????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *