Komanda wa Chechen yateguje ko umurwa mukuru wa Ukraine urafatwa bidatinze

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Chechnya, Lieutenant General Ramzan Kadyrov yateguje ko ingabo z’u Burusiya zifatanyije n’ize, zitegura kugaba ibitero bishya zizafatiramo imijyi y’ingenzi ya Ukraine irimo umurwa mukuru, Kyiv.

Gen. Kadyrov muri videwo yashyize kuri shene ye ya Telegram kuri uyu wa 11 Mata 2022 nk’uko Reuters yabitangaje, yagize ati: “Hazabaho ibitero, si muri Mariupol gusa, ahubwo n’ahandi hantu, mu mijyi no mu biturage.”

Uyu musirikare yakomeje avuga ko ingabo z’u Burusiya zizabanza kubohora mu buryo bwuzuye intara ya Donbas irimo imijyi ya Luhansk na Donetsk iharanira ubwigenge, Ati: “Luhansk na Donetsk tuzabanza tuhabohore, ubundi dufate Kyiv n’indi mijyi.”

Kadyrov wahawe ipeti rya Lieutenant General na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya muri Werurwe 2022, ubwo ingabo z’iki gihugu zatangizaga ibitero muri Ukraine yari yabwiye ingabo zaho ati: “Nimumanike amaboko cyangwa mushire.”

Ariko Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dimitri Peskov, we yasobanuye ko ingabo zabo zitazi niba Kadyrov n’ingabo ze na bo bageze muri Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Komanda wa Chechen yateguje ko umurwa mukuru wa Ukraine urafatwa bidatinze
    Kurata ko uzi kurwana,ni ukutagira ubwenge.Ba General Alexander the Great,Hannibal,Rommel,etc…bari abarwanyi bakomeye cyane.Ubu se bari hehe?Babaye igitaka.Ureke ba bandi babeshya ko bitabye imana.Ushaka kwigamba,ajye avuga ko akunda abantu bose batuye isi,akirinda ikintu cyose kibi.Uwo niwe wenyine imana izaha ubuzima bw’iteka umunsi yarimbuye abakora ibyo itubuza ku munsi w’imperuka.Uyu mugabo ejo azapfa abe ubusa.

  2. Komanda wa Chechen yateguje ko umurwa mukuru wa Ukraine urafatwa bidatinze
    Kurata ko uzi kurwana,ni ukutagira ubwenge.Ba General Alexander the Great,Hannibal,Rommel,etc…bari abarwanyi bakomeye cyane.Ubu se bari hehe?Babaye igitaka.Ureke ba bandi babeshya ko bitabye imana.Ushaka kwigamba,ajye avuga ko akunda abantu bose batuye isi,akirinda ikintu cyose kibi.Uwo niwe wenyine imana izaha ubuzima bw’iteka umunsi yarimbuye abakora ibyo itubuza ku munsi w’imperuka.Uyu mugabo ejo azapfa abe ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *