Komini Giti yahoze mu cyari Perefegitura ya Byumba, izwiho kuba agace rukumbi kabashije kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu ntikibaho kuko igice kimwe cyayo cyometswe ku karere ka Gatsibo naho ikindi kibarizwa mu karere ka Gicumbi.
Muri iyi minsi, guhera kuwa 07 Mata 2020, Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bakomeje igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jenoside yabaye mu gihugu hose uretse muri komini Giti, imwe muri komini 143 zari zigize u Rwanda. Umugabo wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Giti, Edouald Sebushumba ubu arashimirwa cyane kuko yabashije kurwanya Jenoside mu gace yayoboraga kandi abayobozi bakuru muri icyo gihe ndetse n’amahanga barareberaga. Sebushumba yabashije kwereka abaturage yari ayoboye ko amoko adakwiye kubatandukanya ngo bacikemo ibice, bityo afata iya mbere mu guha umutekano Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bo muri komini Giti yari abereye umuyobozi. Jenoside yari irimbanyije muri Komini Murambi Nubwo komini y’abaturanyi ya Murambi yari irimo abahezanguni b’abicanyi bahoraga bagerageza gutera komini Giti, umuyobozi yashyizeho uburyo bw’amarondo mu rwego rwo kwirinda kuba hari amaraso y’Abatutsi yameneka ku butaka ayoboye. Ibi Burugumesitiri Sebushumba ntiyabikoraga ngo birinde Abatutsi bo muri komini ye gusa, ahubwo n’abo mu karere ka Gasabo bari kuba babashije kwambuka ikiyaga cya Muhazi ndetse n’abari kuhahungira baturutse i Murambi hayoborwaga na Burugumesitiri witwaga Jean Baptiste Gatete bari barahimbye “Umubazi” kubera kumena amaraso y’Abatutsi. Francoise Uwamariya waganiriye na Rwanda Today, yari uwo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, yavuze ko ubwo Jenoside yatangirana muri Mata 1994, yahunganye n’umuryango we berekeza muri Komini Giti kuko babwirwaga ko ako gace ari inshuti n’Abatutsi ko bari bube amahoro nibahagera. Yagize ati”Twabwirwaga ko tubashije kugera ku nkombe z’ikiyaga zo hakurya, ntacyo tuzaba kuko abaturage baho bagifitiye umutima Abatutsi.” Avuga iyo nzira ikomeye banyuzemo, Uwamariya yavuze ko bagenze ijoro ryose banyuze mu mirenge ya Bumbogo, Gikomero na Rutunga mbere yo kugera ku kiyaga cya Muhazi, cyajugunyemo imibiri y’Abatutsi myinshi. Uwamariya avuga ko ku bw’amahirwe babashije kugera muri Komini Giti interahamwe zitababonye, bakirwa n’abaturage baho kugeza ubwo Inkotanyi zaje zikabatabara. Ubuyobozi bukuru bwari bushyigikiye Jenoside Uwari Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda wakunze gutanga intwaro ku bayobozi ziherekejwe n’amabwiriza yo gutsemba Abatutsi, yahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu. Abenshi mu bayobozi bashyize mu bikorwa amabwiriza ya Kambanda bakoresha intwaro bari bahawe batsemba Abatutsi, gusa Edouard Sebushumba, we yanze kumvira aya mabwiriza ahubwo akoresha intwaro yari yahawe arinda ubwoko bw’Abatutsi bwari buri guhigwa. Yagize ati“ Twari twarahawe intwaro zo guha abaturage batubwira ko zigenewe kwivuna umwanzi (Inkotanyi), gusa icyari kibyihishe inyuma wari umugambi wo kuzifashisha mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Kubera ubwumvikane twari dufitanye n’abayobozi bo muri komini yanjye, intwaro nazitanze ku bayobozi gusa bityo tuzifashisha dukora amarondo ngo tubashe kumenya neza ko nta maraso ameneka ku butaka bwacu. Nubwo Sebushumba yari yarihanangirije abaturage be kuba hari uwagaragara muri aya mahano, hari bamwe banyuranyije nawe bishora mu gusahura inka z’Abatutsi, gusa kubera abayobozi bikoreraga amarondo, abafatwaga barabafungaga bikabera urugero abandi. Sebushumba ashimirwa ubutwari bwe Mu mwaka wa 1996, Bwana Sebushumba ari mu ba mbere bahawe imidari y’ishimwe kubera ubutwari yagize. Ni umwe mu bategetsi mbarwa batahamagariye abahutu gutsemba abatutsi, mu gihe abandi bagiye banengwa ko bafashe iya mbere muri ubu bwicanyi. Uretse imidari y’ishimwe, Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga Komini Giti mu 1997, yahaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (1,000,000) nk’ishimwe kuri Burugumesitiri Sebushumba. Hagati y’umwaka wa 2003 na 2008, Sebushumba yabaye umwe mu bagize Inteko Nshingamategeko, ku mwanya yari yashyizwemo na na RPF. Kuri ubu, bamwe mu bari abayobozi b’amakomini icyo gihe nka Jean Baptiste Gatete, barafashwe barafungwa ndetse abatari bake baracyari mu munyururu kubera uruhare bahamijwe bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

8 Responses
Komini Giti yagize ubutwari muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
IYI NKURU INKOZE K’UMUTIMA KBXA KUKO GENOCIDE IBA NARI MU RWANDA BYARIBIGOYE CYANE KUKO NOGUHISHA UMUNTU UKAMUFATANWA BAGUTEGEKAGA KUMWIYICIRA WAKWANGA BAKAKWICANA NAWE N’UMURYANGO WAWE WOSE UYU SEBUSHUMBA RERO NDUMVA AKWIYE UMUDENDE CYANGWA INDI MPETA Y’IKIRENGA YA GISIRIKARE KUKO YAGARAGAJE UMUTIMA W’UBUTWARI NDETSE N’UBUSHIZI BW’AMANGA BUTANGAJE

Nyuma yo gusoma iyi nkuru binkoze ku mutima. Iyo haboneka abandi bagabo byibuze 4 nka SEBUSHUMBA Edouard haba hararokotse benshi. Nyagasani azamuhe umugisha, akomeze guhirwa. Twibuke twiyubaka kandi, dukomere kandi dukomezanye mu gihe nk’iki.

Turashimira uwo muyobozi ark iyo mutwereka ni foto ye tukamumenya
Komini Giti yagize ubutwari muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Turashimira uwo muyobozi ark iyo mutwereka ni foto ye tukamumenya
Komini Giti yagize ubutwari muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
This man is underrated according to his outstanding humble and caring heart
Komini Giti yagize ubutwari muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
This man is underrated according to his outstanding humble and caring heart