Komite ya EAC yasabye ko Umunyamabanga wa yo Mfumukeko yirukanwa

Sangiza iyi nkuru

Urugaga rw’abayobozi b’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba basabye ko Umunyamabanga mukuru wa yo, Liberat Mfumukeko yirukanwa ku kazi ke kubera impamvu z’ikibazo cyo kunyereza umutungo w’umuryango ndetse n’ikibazo cya ruswa akomeje gushinjwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe, hagasohoka raporo igaragaza ko umutungo w’uyu muryango wakoreshejwe nabi kuva uyu muyobozi yagera ku butegetsi.
Iyi raporo inagaragaza ko umunyamabanga wungirije Dr Enos Bukuku na we afitemo dosiye kuri icyo kibazo cyo kwakira ruswa no gukoresha nabi indi mitungo y’umuryango.
Mu nama y’abanyamabanga bahoraho muri uyu muryango iheruka hanumviwemo ubuhamya bwa bamwe mu banyamuryango n’abandi bafitemo imirimo itandukanye aho basobanuye kuri ibyo byaha aba bayobozi bashinjwa ndetse hanasomwa ibaruwa yanditswe n’uyu Dr. Bukuku ku itariki ya 7 Mata asobanura ku bibazo by’imicungire y’umutungo muri uyu muryango.
Nyuma yo kumva ibi byose, aba banyamabanga bahoraho banzuye ko aba bayobozi bakekwaho ibi bibazo by’imikoreshereze idahwitse y’umutungo wa EAC ndetse na ruswa bizakurikirwa n’ingamba zishobora no kutabemerera gukomeza kugira uruhare mu miyoborere y’uyu muryango, hakaba hanategerejwe ikizava mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri bo muri uyu muryango ubusanzwe iza ikurikirana n’iy’aba banyamabanga izafata umwanzuro kuri iki kibazo.
Ubusanzwe, aba banyamabanga bafatwa nk’abatekinisiye b’uy umuryango hanyuma abaminisitiri bakaza bashyiraho ingamba z’ibijyanye n’ibigomba gukorwa n’abayobozzi bakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko abayobozi b’uyu muryango bagomba guhurira mu nama i Arusha kuri uyu wa Gatandatu aho hazanaganirwa ku bijyanye n’ingamba mu mikoreshereze y’umutungo muri uyu muryango.
Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko aba banyamabanga Nshingwabikorwa ari bo bemeza ibyo abayobozi bakuru bazaganiraho hanyuma ibyemezo bigashyikirizwa Umunyamabanga mukuru ndetse no ku bijyanye n’ikibazo cy’imyitwarire.
Ni mu gihe mu bitabo byakorewe isuzuma guhera kuwa 30 Kamena 2016 byagaragaje ko hari amafaranga abarirwa muri za Miliyoni z’Amadolari yaburiwe irengero ndetse n’andi yakiriwe mu buryo budasobanutse bityo ibyo byose bikaba bitegerejwe gufatirwa ingamba kuko uyu muyobozi yiregura avuga ko yayakoresheje mu gushyiraho ingamba zo guteza imbere umuryango.
Biteganyijwe ko nyuma y’inama y’Abaminisitiri hazakurikiraho inama y’Abakuru b’ibihugu izanafata umwanzuro kuri iki kibazo cy’Abanyamaanga bakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *