Igihembwe cy’ibihembo Nobel 2024 cyatangiye kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 07 Ukwakira 2024, gihereye ku gihembo cy’ubuvuzi. Cyahawe Abanyamerika babiri Victor Ambros na Gary Ruvkun.
Victor Ambros (w’imyaka hafi 71 y’amavuko) ni mwarimu n’umushakashatsi mu ishuri rikuru ry’ubuganga rya Kaminuza ya Massachusetts, mu mujyi wa Worcester muri Leta ya Massaschusetts.
Naho Gary Ruvkun (w’imyaka 72) akora mu Bitaro bikuru bya Massaschusetts biri mu mujyi wa Boston, umurwa mukuru w’iyi leta ya Massaschusetts akaba ari mwarimu n’umushakashatsi mw’ishuri rikuru ry’ubuganga rya Kaminuza ya Harvard.
Bombi bavuga ko ari inshuti kuva kera ariko badakorana nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP.
Komite Nobel yabahembye kubera ko bavumbuye uturemangingo duto cyane twitwa microRNA dufite uruhare mu mihindukire y’imikorere y’utundi twitwa “genes.” Isobanura ko kumenya uko dukora bizateza imbere cyane ubushakashatsi bwo kuvura indwara za kanseri, diyabete (cyangwa gisukali), iz’umutima, iz’impyiko, n’izindi zibasira ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu.
Bazagabana igihembo cy’amadolari miliyoni imwe.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Ukwakira 2024, Komite ya Nobel iratangaza uwo yahaye igihembo cy’ubugenge.


