Koreya y’Epfo irimo kongera ingufu muri propaganda inyuza mu ndangururamajwi ziri ku mupaka mu rwego rwo kwamagana Korea ya Ruguru yasubukuye kohereza ibipurizo bitwaye umwanda mu majyepfo.
Kimwe mu bipurizo amagana bitwaye imyanda byoherejwe na Koreya ya Ruguru ijoro ryose byabonetse mu murima w’umuceri mu ntara y’amajyaruguru y’uburengerazuba ya Ganghwa ku ya itariki ya 10 Kamena 2024.

Kuri iki Cyumweru, Igisirikare cya Korea y’Epfo cyavuze ko Koreya ya Ruguru yongeye kohereza ibipurizo by’imyanda byerekeza muri Korea y’Epfo.
Igisirikare cyongeyeho ko Koreya y’Epfo yakajije umurego muri poropaganda yo kurwanya Pyongyang ku mupaka urinzwe cyane hagati ya Korea zombi nk’uko iyi nkuru dukesha Deutshe Welle ivuga.
Abayobozi bakuru b’ingabo z’amajyepfo (JCS) mu itangazo ryabo bagize bati: “Amajyaruguru yatangije ikindi cyiciro cy’ibipurizo bitwaye imyanda”, bagira inama abantu kudakora kuri ibyo bintu no kubimenyesha ubuyobozi bwa gisirikare cyangwa abapolisi bari hafi aho.

Ibipurizo by’imyanda byongeye kuva muri Koreya ya Ruguru nyuma y’uko Koreya y’Epfo itangaje ku wa Kane ko yongeye gutangiza poropaganda zamagana amajyaruguru inyuza mu ndangururamajwi ziri ku mupaka.
Izi poropaganda zongeye gutangizwa bwa mbere nyuma y’iminsi igera kuri 40 nk’igisubizo cy’ibikorwa bya Pyongyang byaherukaga byo kohereza imyanda mu majyepfo.
Intambara yo mu mutwe yo mu bwoko bw’intambara y’ubutita hagati y’amajyaruguru n’amajyepfo yagaragayemo ibipurizo bisaga 2000 byuzuye imyanda amajyaruguru yohereje mu majyepfo kuva mu mpera za Gicurasi, ivuga ko ari ukwihorera ku bipurizo bya poropaganda byatangijwe n’impirimbanyi zo muri Koreya y’Epfo.


