South Korea's former first lady Kim Keon Hee (C), wife of impeached former president Yoon Suk Yeol, arrives at the special prosecutor's office in Seoul on August 6, 2025. South Korea's former first lady Kim Keon Hee appeared for questioning by prosecutors on August 6 over a litany of allegations, including stock manipulation and bribery. (Photo by ANTHONY WALLACE / AFP)

Korea y’Epfo: Hasabwe impapuro zo guta muri yombi uwahoze ari First Lady

Sangiza iyi nkuru

Abashinjacyaha bo muri Koreya y’Epfo basabye icyemezo cyo guta muri yombi Kim Keon Hee wahoze ari umudamu wa mbere, nyuma y’umunsi umwe ahaswe ibibazo akekwaho kuba yaragize uruhare mu byaha bya ruswa no kwivanga muri politiki.

Umushinjacyaha udasanzwe Oh Jung-hee mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Twasabye icyemezo cyo guta muri yombi Kim saa 1:21 (0421 GMT)”.

Ibi bije mu gihe umugabo we, wahoze ari perezida, Yoon Suk Yeol, akomeje gufungwa azira gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe  ku nyungu ze za politiki mu Kuboza umwaka ushize.

Urukiko niruramuka rutanze icyemezo cyo kumuta muri yombi, bizaba bibaye ubwa mbere mu mateka ya Koreya y’Epfo umudamu w’uwahoze ari perezida atawe muri yombi nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Iperereza ry’ubushinjacyaha budasanzwe rikomeje gukorwa kuri Yoon ryatangijwe na guverinoma nshya ya Perezida Lee Jae Myung utaravugaga rumwe n’ubutegetsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *