download

Korea y’Epfo: Umwarimukazi yateye icyuma umunyeshuri w’imyaka 8 aramwica

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu yateye icyuma umwana w’umukobwa w’imyaka umunani aramwica ku ishuri ribanza muri Koreya y’Epfo, mu kibazo cyatunguye igihugu.

Polisi yavuze ko umwarimu w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 40, yemeye ko yateye icyuma umunyeshuri mu Mujyi wa Daejeon rwagati.

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 10 Gashyantare, uyu mwana bamusanze afite ibikomere yatewe mu igorofa rya kabiri ry’inyubako y’ishuri ku isaha ya saa 18h00 ku isaha yaho (09:00 GMT) maze atangazwa ko yapfuye agejejwe mu bitaro. Umwarimu yari iruhande rwe afite ibikomere abapolisi bavuga ko bishoboka ko yiteye.

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yategetse ko hakorwa iperereza kuri iki kibazo anasaba abayobozi “gushyira mu bikorwa ingamba zikenewe kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera ukundi”.

rcv.YNA .20250211.PYH2025021107840006300 P1

Bamwe mu baturage bashyize indabyo hamwe n’ibipupe ku irembo ry’ishuri, ryafunzwe kuri wa Kabiri nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Ibiro by’uburezi bya Daejeon byavuze ko uyu mwarimu yari yasabye ikiruhuko cy’amezi atandatu avuga ko afite ‘depression’ ariko agaruka ku ishuri nyuma y’iminsi 20 gusa nyuma y’uko umuganga amusuzumye akemeza ko ashobora gukora.

Ubuyobozi bwavuze ko nta sano yari afitanye n’umunyeshuri.

Bavuze ko iminsi mike mbere yo gutera icyuma uyu mwana, mwarimu yari yerekanye imyitwarire y’urugomo, nk’aho yigeze gufata umutwe w’umwarimu mugenzi we akajegeza.

Ku wa Mbere, abayobozi babiri bo mu biro by’uburezi basuye ishuri, mu gitondo cyabayemo ubu bwicanyi, kugira ngo bakore iperereza ryimbitse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *