Koreya ya Ruguru: Abaturage bategetswe kumara iminsi 10 badaseka

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un yategetse abaturage bose kumara iminsi 10 badaseka, batanywa ibisindisha, batanizihiza amasabukuru y’amavuko; uwabirengaho akazirengera ingaruka zabyo.

Ni itegeko yatanze mu gihe iki gihugu guhera kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 cyibuka imyaka 10 ishize uwari Perezida akaba na se wa Kim Jong-un, Kim Jong-il amaze apfuye.

Ku baturage, ni itegeko bagomba kubahiriza cyangwa bagahura n’ingaruka zirimo kuburirwa irengero nk’uko RFA (Radio Free Asia) yabitangaje. Umwe mu baturage baho yagize ati: “Mu gihe cy’icyunamo, ntabwo tugomba kunywa inzoga, ntabwo twemerewe guseka cyangwa ngo tujye mu bindi bikorwa byo kwishimisha.”

Hari uwatangaje ko n’ubusanzwe uwanywaga ibisindisha mu gihe nk’iki, yafungwaga, ntazongere kugaragara. Ati: “Ubushize, abantu benshi bafatwaga banywa ibisindisha mu gihe cy’icyunamo batabwaga muri yombi, bagafatwa nk’abanyabyaha. Baratwarwaga, bakajyanwa ahantu ku buryo tutongera kubabona.”

Yakomeje asobanura iby’ibi bihe ati: “N’igihe umwe mu muryango wawe apfuye mu gihe cy’icyunamo, ntabwo uba wemerewe kurira cyane kandi n’umurambo we uba ugomba gusohorwa ari uko kirangiye. Abantu ntabwo baba bemerewe no kwizihiza amasabukuru y’amavuko iyo ahuriranye n’icyunamo.”

Bivugwa ko guhera mu ntangiriro z’uku kwezi, abapolisi bahawe gahunda yo kugenzura bakareba abarenga kuri iri tegeko mu gihe icyunamo kizaba cyatangiye.

Kim Jong-il yapfuye tariki ya 17 Ukuboza 2011 bikaba bikekwa ko yishwe n’indwara y’umutima. Kim Jong-un ni we wamusimbuye.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Koreya ya Ruguru: Abaturage bategetswe kumara iminsi 10 badaseka
    mwakosora umutwe winkuru , ntabwo ari uwa Korea yepfo, Kim Jong-Un, nuwaruguru.

  2. Koreya ya Ruguru: Abaturage bategetswe kumara iminsi 10 badaseka

  3. Koreya ya Ruguru: Abaturage bategetswe kumara iminsi 10 badaseka
    mwakosora umutwe winkuru , ntabwo ari uwa Korea yepfo, Kim Jong-Un, nuwaruguru.

  4. Koreya ya Ruguru: Abaturage bategetswe kumara iminsi 10 badaseka
    mwakosora umutwe winkuru , ntabwo ari uwa Korea yepfo, Kim Jong-Un, nuwaruguru.

  5. Koreya ya Ruguru: Abaturage bategetswe kumara iminsi 10 badaseka
    Mwiriwe neza amazina yanjye nitwa BIZIMANA Barnabe,ntuye mukarere kanyarugenge umurenge wa Kimisagara,igitekerezo cyange kiragira kiti:iyo turebye dusanga urubyiruko rwo muriyi minsi twaribasiwe nibiyobyabwenge,ark nanone wareba ugasanga tubiterwa nuko turanjyiza kwiga tukabura akazi,ikindi usanga nokubijyanye namateka yaranze igihugu cyacu ntayo tuzi,nkuko mwicaye mugashyiraho akagoroba kababyeyi,ntakuntu mwadufasha natwe mukdushyiriraho akagoroba kurubyiruko,iki gitekerezo nifuje kukigeza kuri nyakubahwa prezida wa Republic y u Rwanda,gs nabuze email ye sinzi nimba mwambera abavugizi ikigitekerezo kikamugeraho,murakoze

  6. Koreya ya Ruguru: Abaturage bategetswe kumara iminsi 10 badaseka
    Mwiriwe neza amazina yanjye nitwa BIZIMANA Barnabe,ntuye mukarere kanyarugenge umurenge wa Kimisagara,igitekerezo cyange kiragira kiti:iyo turebye dusanga urubyiruko rwo muriyi minsi twaribasiwe nibiyobyabwenge,ark nanone wareba ugasanga tubiterwa nuko turanjyiza kwiga tukabura akazi,ikindi usanga nokubijyanye namateka yaranze igihugu cyacu ntayo tuzi,nkuko mwicaye mugashyiraho akagoroba kababyeyi,ntakuntu mwadufasha natwe mukdushyiriraho akagoroba kurubyiruko,iki gitekerezo nifuje kukigeza kuri nyakubahwa prezida wa Republic y u Rwanda,gs nabuze email ye sinzi nimba mwambera abavugizi ikigitekerezo kikamugeraho,murakoze

  7. Koreya ya Ruguru: Abaturage bategetswe kumara iminsi 10 badaseka

      Wampa contact yawe
      Numva ufite igitekerezo kiza pe.
      Twafatanya kukinoza

    2. Koreya ya Ruguru: Abaturage bategetswe kumara iminsi 10 badaseka
      Wampa contact yawe
      Numva ufite igitekerezo kiza pe.
      Twafatanya kukinoza

  8. Koreya ya Ruguru: Abaturage bategetswe kumara iminsi 10 badaseka
    Mwiriwe neza amazina yanjye nitwa BIZIMANA Barnabe,ntuye mukarere kanyarugenge umurenge wa Kimisagara,igitekerezo cyange kiragira kiti:iyo turebye dusanga urubyiruko rwo muriyi minsi twaribasiwe nibiyobyabwenge,ark nanone wareba ugasanga tubiterwa nuko turanjyiza kwiga tukabura akazi,ikindi usanga nokubijyanye namateka yaranze igihugu cyacu ntayo tuzi,nkuko mwicaye mugashyiraho akagoroba kababyeyi,ntakuntu mwadufasha natwe mukdushyiriraho akagoroba kurubyiruko,iki gitekerezo nifuje kukigeza kuri nyakubahwa prezida wa Republic y u Rwanda,gs nabuze email ye sinzi nimba mwambera abavugizi ikigitekerezo kikamugeraho,murakoze

  9. Koreya ya Ruguru: Abaturage bategetswe kumara iminsi 10 badaseka
    Ni byiza cyane. Ntangiye kumenya ubwenge muri 2003 nabonaga imvaho. Ese ziracyabaho cyangwa ntabwo zikibona abazigura?Munsobanurire kunyandikira kuri imeyili.

  10. Koreya ya Ruguru: Abaturage bategetswe kumara iminsi 10 badaseka
    Ni byiza cyane. Ntangiye kumenya ubwenge muri 2003 nabonaga imvaho. Ese ziracyabaho cyangwa ntabwo zikibona abazigura?Munsobanurire kunyandikira kuri imeyili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *