370d94e0da1718f1cc657fb309557d85.jpg

Koreya ya Ruguru yahishuye igisasu gishya cya rutura kiruta ibindi yerekanye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu igihugu cya Koreya ya Ruguru cyerekanye ikindi gisasu cya kirimbuzi gishya cyambukiranya imigabane (ICBM) n’izindi ntwaro nshya mu karasisi kakoranywe ubuhanga bukomeye.

Televiziyo Nkuru ya Koreya yashyize ahagaragara amashusho agaragaza misile nshya, itarigeze igaragazwa mbere yo mu bwoko bwa misile zambukiranya imigabane (intercontinental ballistic missile ) mu birori bya gisirikare byabanjirije isabukuru y’imyaka 75 y’ishingwa ry’ishyaka ry’abakozi riri ku butegetsi muri Koreya ya Ruguru.

Icyo gisasu kigaragara ko aricyo cya mbere cya rutura Koreya ya Ruguru yerekanye mu bishobora guhekwa n’imodoka, cyatumye abasesenguzi bavuga ko bishoboka ko cyaba ari cyo Perezida Kim Jong Un w’icyo gihugu yigeze kuvuga mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umukuru w’icyo gihugu yagejeje ijambo ku bantu babarirwa mu bihumbi bari buzuye muri Stade nkuru y’i Pyongyang, nta numwe wambaye agapfukamunwa. Yavugaga agaragazaga amarangamutima asa nk’ushaka kurira, mu ijambo rye ryamaze iminota 25 nk’uko bitangazwa na VOA.

Yavuze ko igihugu cye kizakomeza kubaka imbaraga za gisirikare no kwirinda ibikorwa by’umwanzi byose byashaka kugitera ubwoba. Ntiyigeze atobora ngo avuge Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yavuze ko “atashya cyane” Koreya y’Epfo kandi yizeye ko ibihugu byombi bizazahura umubano wabyo wari wongeye kuzamba muri uyu mwaka.

370d94e0da1718f1cc657fb309557d85.jpg

Yakomeje avuga ko Koreya ya Ruguru izakomeza kibaka ubushobozi bwayo bwa gisirikare, ariko ko izabukoresha mu gusubiza ubushotoranyi bw’umwanzi.

Kim yahamagariye kandi Abanyakoreya ya Ruguru gukomeza gushikama mu guhangana n’ingorabahizi zikomeye zatewe n’ibihano by’Amerika, gufata ingamba zo gukomeza kurwanya coronavirus, n’umwuzure ukabije wibasiye iki gihugu mu byumweru bishize, ndetse asaba imbabazi z’uko yananiwe gukora ibihagije ku masezerano yatanze yo kuzamura imibereho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *