Perezida Ruto na Rachel ni bo bateguye aya masengesho

Ku biro bya Perezida Ruto hazajya habera amasengesho ngarukakwezi yo gushima Imana

Sangiza iyi nkuru

Umufasha wa Perezida wa Kenya, Rachel Ruto, yatangaje ko ku biro by’Umukuru w’Igihugu hazajya habera amasengesho yo gushima Imana buri kwezi, kuko isubiza ibyifuzo by’Abanyakenya.

Rachel yabitangaje kuri uyu wa 25 Nzeri 2022, ubwo kuri ibi biro hatangizwaga aya masengesho yitabiriwe n’abarimo umugabo we, Perezida William Ruto.

Yagize ati: “Bibiliya iravuga ngo abantu bazajya bajya i Yerusalemu, umwaka ku wundi, bizihiza umunsi mukuru w’amakoraniro kandi ndatekereza ko ari ahantu abantu bazaza imyaka n’indi baza gushima. Ndabwira itorero ko iyi iri teraniro atari irya nyuma tugize, muzaza hano ukwezi ku kundi kugira ngo dushimire Umwami ibyiza adukorera.”

Umufasha wa Perezida Ruto yasobanuriye abitabiriye iteraniro ko iyo usabye Imana, igasubiza ibyifuzo, usubira gusenga ugiye kuyishima, kandi ngo bigomba kuba inshuro nyinshi. Ati: “Tuzakomeza kuza kuri uru ruhimbi ababyeyi bacu badushyiriye hano ku biro by’Umukuru w’Igihugu.”

Aya masengesho azajya yitabirwa n’abantu batandukanye barimo abayobozi n’abakuru b’amadini n’amatorero.

Perezida Ruto na Rachel ni bo bateguye aya masengesho
Perezida Ruto na Rachel ni bo bateguye aya masengesho

Aya masengesho azajya aba buri kwezi
Aya masengesho azajya aba buri kwezi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *