Ku mpamvu z’amarangamutima nashora imari mu Rwanda-Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda atangaza ko adashobora kuba nk’abandi bayobozi b’igihugu cye ngo ashore imari hanze yacyo. Yemeza ko ku bw’amarangamutima yashora imari mu bihugu birimo u Rwanda.

Perezida Museveni yavuze ibi  mu mpera za wikendi, ubwo yavugaga bwa mbere ku kuba Amerika iherutse gufatira ibihano Gen. Kayihura imushinja kurya ruswa no kwakira iyezandonke ndetse no guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ibi birego arabihakana akavuga ko nta shingiro bifite. Muri ibi bihano hakaba harimo kutajya muri iki gihugu ndetse no gufatira imitungo agifitemo.

Museveni avuga ko niba Gen Kale Kayihura wahoze ayobora polisi ya Uganda  yarahishe imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari igikorwa cy’ubugambanyi. Yemeza ko ku bwe yashora imari mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Yihereyeho ati “ Gushora imari muri Amerika kandi na Uganda iyikeneye! Njye ubwanjye sinigeze, sinateganya zanashora imari hanze ya Uganda. Gusa ku bw’amarangamutima, birashoboka ko nashora imari muri Tanzania, Kenya n’u Rwanda n’ahandi mu bihugu bya Afurika.”

Ku bijyanye no kugira imitungo muri Amerika kwa Gen. Kayihura, Museveni ati “  Byaba bibabaje kumva ko Kayihura afite imitungo muri Amerika abana be bitaho. Ibyo byafatwa nk’ubugambanyi.”

Yihereyeho, Museveni yavuze ko atigeze ashora imari mu kindi gihugu. Museveni avuga ko nta kindi gihugu yashoramo imari, ibintu avuga ko

Byaba ari ugutiza umurindi ubukoloni yisunze amagambo ya Walter Rodney, yemeza ko bwatwaye ibihagije.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Perezida Museveni aravuga ibi mu gihe bagenzi be bazwiho ko gushora no guhisha imitungo yabo mu mahanga ari ikintu bagize umuco. Aba benshi mu bihugu byabo, abaturage baba bicira isazi mu jisho, bo bahugiye mu kwikungahaza.

Chimpreports

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *