Ku mugaragaro , CNDD-FDD yatangiye gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka rya Perezida Pierre Nkurunziza riri ku butegetsi mu Burundi ryatangiye gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ I 1994 ku mugaragaro.

Iyi ntero ipfobya jenoside yatangiye kuba kimomo mu mpera z’ iki cyumweru kirangiye nyuma y’ aho Perezida Pierre Nkurunziza atunga agatoki Paul Kagame avuga ko afite umugambi wo guhungabanya umutekano w’ u Burundi.

Mu itangazo rya CNDD/FDD aho bwa mbere itangiye gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni, hanashyirwa mu majwi igihugu cya Canada gishinjwa gufatanya n’u Rwanda muri uyu mugambi.

14087490_1253483467997070_90511463_o

CNDD/FDD igira iti:”Ibi Leta ya Kigali yise jenoside ni ikinyoma kuko FPR/Inkontanyi yari igamije gusiga ibara Leta y’ Abahutu”.

Inzobere muri politiki yo mu Biyaga Bigali, Mwalimu Filip Reyntjens wigisha muri Kaminuza ya Anvers mu Bubiligi asanga iri tangazo rya CNDD/FDD ari n’ ubushotoranyi bukomeye ndetse bizatuma umubano w’ ibi bihugu byombi uteri uhagaze neza urushaho kumera nabi.

Mu kiganiro na RFI mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 22 Kanama 2016, Filip Reyntjens yagize ati:” Iyi mvugo ya CNDD/FDD igaragaza ipfobya ryuzuye kuko Perezida w’ iri shyaka ahakana ko nta jenoside yabaye mu Rwanda ngo ahubwo FPR ikimara gutsinda urugamba yahise ibihimba”.

N’ ubwo ntacyo u Rwanda ruragira icyo ruvuga kuri iri tangazo ry’ abahezanguni, ntawakwirengagiza ko FPR/Inkontanyi yarwanyije abajenosideri ndetse Leta y’ u Rwanda ikomeje guhangana nabo mu butabera mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, bene iyi mvugo ntinakoreshwa n’ abakekwaho kugira uruhare muri jenoside mu Rwanda byumvikane ko bizagira ingaruka mbi ku mpande zombi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Isesengura rya Bwiza.com rigaragaza ko iyi mvugo y’ ishyaka riri ku butegetsi I Bujumbura ari ikimenyetso cy’ imbaraga nke za Leta ya Nkurunziza iri mu mazi abira dore ko yahisemo inzira y’ ubwigunge kuko ntigaragara ku rwego mpuzamahanga.

CNDD/FDD ikomeje kwikanga urugendo Minisitiri w’ ingabo wa Canada yagiriye ku mugabane wa Afurika aherekejwe na Gen. Roméo Dallaire.

Iri shyaka rikomeza ryemeza ko Gen.Romeo Dallaire ariwe wafashije FPR/Inkontanyi gufata ubutegetsi ndetse ngo ikaba ifite misiyo yo gufasha inyeshyamba zifite intego yo guhirika Nkurunziza ku mwanya wa Perezida w’ Burundi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *