Emma Morano, umukecuru ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani avuga ko afite imyaka 116 akaba yiteguye kuzuzuza 117 ku itariki ya 27 uku kwezi ku Ugushyingo, avuga kandi ko atunzwe n’amagi hamwe n’ibisuguti.
[ad id=”44145″]
Aganira na AFP, yatangaje ko arya amagi 3 yonyine ku munsi, ibindi biryo bye ni ibisuguti, yagize ati: “ariko ntabwo ndya ibiryo byinshi kuko nta menyo mfite, ubu mfite imyaka 116, kuri 27 Ugushyingo nibwo nzaba nujuje 117”.
Yakomeje avuga ko ku munsi mukuru we w’isabukuru y’imyaka 117 nta muntu numwe azatumira, nta vuga impamvu gusa akemeza ko atizeye neza ko azagezayo bitewe nuko yumva nta mbaraga afite.

Nubwo atizeye imbaraga afite, yemeza ko yahize abatuye isi yose ku kuramba dore ko ari we ugihumeka mu bantu bo mu kinyejana cya 19, nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza.
Yavutse mu 1900, bisobanuye ko yariye ibinyejana 3, icya 19, 20, na 21. Ku myaka 20 yaje guhura b’uburwayi nyuma y’intambara ya mbere y’isi ngo nibwo yaje kubona umuganga amugira inama yo kuzajya arya amagi 3 ku munsi.
Kuva icyo gihe ategekwa na muganga kurya amagi, ku myaka ye avuga ko amaze kurya amagi arenga ibihumbi ijana (100.000 oeufs).

Uyu mukecuru ngo yajyaga anarya imbuto hamwe n’imboga, gusa ngo akaba atarakundaga inyama kuko avuga ko zitera kanseri (cancer).
Uyu mukecuru avuga ko kuramba kwe abikomora ku muryango, ko na nyina umubyara yapfuye afite imyaka 91 y’amavuko, abavandimwe be (nyina) bari abakobwa ngo nabo bakaba barapfuye bafite hejuru y’imyaka 100.
[ad id=”44145″]
Aganira n’umunyamakuru yari yamusanze mu cyumba cye aho atuye mu gace ka Verbania mu Butaliyani, uyu mukecuru uramye kurusha abandi ku isi (Doyenne de l’humanité) ifoto ye ikaba yarashyizwe mu gitabo cy’amateka y’isi ( Guinness des records ) afite amagi mu ntoki ari kumwe n’umuganga we.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


