Abagore bo muri Afurika barimo baragenda binjira mu ruhando rw’abagore b’indashyikirwa ku Isi, aho nabo umubare wabo ukomeje kuzamuka mu batwara indege nk’aho uyu mukobwa w’imyaka 20 uvuka muri Sudani y’Epfo, Amel Ajongo yabaye umupilotekazi wa 2 w’umugore mu gihugu cye nyuma yo kumara imyaka 2,5 muri Kenya afata amasomo yo kuzitwara.
Mu kiganiro yahaye imwe muri Radio zo muri Sudani y’Epfo, Hot in Juba, Ajongo yavuze ko yisanze ari we mugore rukumbi muri iri shuri yizemo nubwo ngo ryatangiranye abagore 8 mu ishuri ry’abanyeshuri 11.
Nubwo yabashije gusoza amasomo ye neza, ngo ntabwo azahita ajya gutwara indege kuko hari indi mishinga arimo gukoraho ishobora kuzamutwara amezi.
Amel Ajongo ni umukobwa w’uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, James Ajongo Mawut. Arashishikariza abandi bagore gutinyuka bagakomeza gukora cyane kugirango bazagere ku ntego zabo.
Kuri ubu Amel Ajongo akaba abaye umupilotekazi wa 2 Sudani y’Epfo igize nyuma ya Capt. Aluel Bol, wakoze amateka mu 2011yo kuba umupilotekazi wa mbere muri Sudani y’Epfo.
Capt Aluel Bol akaba yarakoreye Ethiopian Airlines na Fly Dubai mbere yo kujya gukorera Delta Airline.

Usibye Sudani y’Epfo, mu 2016 u Rwanda narwo rwungutse abapilotekazi batatu basoreje amasomo yo gutwara indege mu ishuri ryo gutwara indege ryo muri Ethiopia (Ethiopian Aviation Academy). Aba bakaba baraje biyongera kuri Mbabazi Esther w’imyaka 29 utwara indege yo mu bwoko bwa Bombardier CRJ900, ari nawe Munyarwandakazi wa mbere wageze kuri uru rwego.



