ejd5sq6waaeragx.jpg

Ku nshuro ya mbere mu Burayi, u Bubiligi bufite Visi Minisitiri w’Intebe wihinduje igitsina

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi 652 Bubiligi bwari bumaze bufite guverinoma y’agateganyo, kubera ibibazo bya politiki, amashyaka arindwi ayihuriyemo yaje kugera ku masezerano mu mpera z’ukwezi gushize hashingwa guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20, barimo umugore wavutse ari umugabo, ndetse n’abanyamabanga ba leta batanu.

Mu bagize guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Alexander De Croo, harimo Petra De Sutter uvuga Igiholandi, wagizwe Minisitiri w’abakozi ba Leta n’ibigo bya Leta na Minisitiri w’intebe wungirije. Uyu wahoze ari senateri, niwe muntu wa mbere wahinduye igitsina ugeze kuri uru rwego mu buyobozi mu Burayi.

De Sutter wahagarariye ishyaka Green Party (Groen/icyatsi) ryiganjemo Abafulama (Flamands) bakoresha ururimi rw’Igiholandi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi kuva umwaka ushize, yagizwe minisitiri mu cyumweru gishize.

Uyu mugore w’imyaka 57 azakora ku mwanya we mushya afatanyije n’abandi badepite batandatu. Yabanje kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi, bituma na none aba umugore wa mbere wahinduye igitsina wahawe umwanya mu nteko ishinga amategeko y’igihugu.

ejd5sq6waaeragx.jpg
Petra De Sutter

Mbere y’imihango ye yo kurahira, De Sutter yagize ati: “nishimiye cyane ikizere nahawe n’ishyaka ryanjye.”

Ku wa gatatu, yanditse kuri tweet yagize ati: “Ubu nshobora gukora ibishoboka byose kugira ngo igihugu cyacu gisubire mu nzira no gukorera ejo hazaza heza ku Babiligi bose hamwe n’iyi guverinoma.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *