Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, igaragaza ko ku itariki nk’iyi ya 30 Mata mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yari igikomeje mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ku itariki nk’iyi mu myaka 26 ishize, ni bwo Abicanyi bashyize akadomo ku bwicanyi bwari bumaze igihe bukorerwa Abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Mibilizi mu cyahoze Perefegitura ya Cyangugu
CNLG igaragaza ko Abatutsi babarirwa mu bihumbi umunani ari bo bari bahungiye kuri Kiliziya ya Mibilizi kuva ku wa 07 Mata, bibwira ko bazaharokokera.
Abatutsi bari bahungiye i Mibilizi batangiye kugabwaho ibitero n’Abahutu kuva ku wa 10 kugeza ku wa 18 Mata, biyobowe n’uwitwa Dominiko wabaga mu bajepe barindaga Perezida Habyarimana.
Itariki ya 18 Mata mu 1994 ni yo yabereye mbi abari bahungiye i Mibilizi kurusha izindi, kuko uwo munsi Abatutsi bari bamaze igihe birwanaho bagabweho ibitero byinshi bigahitana ababarirwa mu bihumbi.
Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Mibilizi bakomeje kwicwa, kugeza ku wa 30 Mata ubwo ababarirwa muri 500 bari baradigaye biganjemo abageze mu zabukuru na bo bicwaga.
Ku itariki nk’iyi kandi mu 1994, imbaga y’Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Ngoma iherereye mu mujyi wa Huye, bagabweho ibitero byiciwemo abatari bake.
Ni ibitero byari biyobowe na Lt Hategekimana Ildephonse wari umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Ngoma, na Sous-Lieutenant Niyonteze Fabien.
Aba bombi ni na bo bayoboye igitero cyaguyemo Abatutsi bari bahungiye mu kigo cy’abenebikira cyo ku Itaba (Maison GĂ©nĂ©ralice) kuri uwo munsi, bafatanyije na Capt. Nizeyimana Ildephonse.
Ni umunsi kandi Abatutsi benshi biciwe ahazwi nka “Commune rouge” mu mujyi wa Gisenyi, nyuma y’ibyumweru birenga bitatu bagenzi babo bicwa.
CNLG ivuga ko i Gisenyi Abatutsi batangiye kwicwa ku wa 07 Mata, nyuma y’inama zahamagariraga Abahutu n’interahamwe gutangira kwica zari zayobowe na Col. Nsengiyumva Anatole uri mu bayoboye Jenoside i Rubavu.
Kuva ku wa 07 Mata Abatutsi bo mu cyahoze ari Gisenyi batangiye kugabwaho ibitero, byatizwaga umurindi n’uko Perefegitura ya Gisenyi ari yo yakomokagamo abenshi mu bayobozi bakuru n’ibihugu, kugeza kuri Perezida Juvenal Habyarimana.
Ibitero byakomeje kugabwa kugeza ku itariki ya 30 Mata, ubwo hari imodoka yazengurukaga umujyi wa Gisenyi n’indangururamajwi yasabaga abihishe kwigaragaza, babeshywa ko ubwicanyi bwahagaze.
Icyo gihe abigaragaje babajyanye ahitwa Commune rouge barahabicira, babajugunya mu byobo byari bihari bijyanye n’uko hari mu irimbi.
Kuri iyo tariki ni na bwo i Ntarama mu Bugesera hiciwe Abatutsi benshi bari barahungiye mu rufunzo hifashishijwe za grenade n’imbunda, abishwe bagacuzwa ibyabo n’abasirikare ndetse n’interahamwe.



2 Responses
Ku wa 30 Mata 1994: Ibihumbi by’Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatulika ya Mibilizi n’iya Ngoma
Ariko mubyukuri ibi byakorwaga n’abantu babanyarwanda?ibyo abatutsi bakorewe my Rwanda birenze ubwenge
Ku wa 30 Mata 1994: Ibihumbi by’Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatulika ya Mibilizi n’iya Ngoma
Ariko mubyukuri ibi byakorwaga n’abantu babanyarwanda?ibyo abatutsi bakorewe my Rwanda birenze ubwenge