Muri video yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kuri wa Kabiri, itariki ya 16 Nzeri, Minisitiri ushinzwe abahoze mu gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Eliezer Ntambwe, yahaye icyubahiro Igisirikare cya Congo yemeza ko kubera cyo, ibihugu byinshi ubu biriho mu gihe byakabaye byaragizwe ingaruzwamuheto.
“Kubera Ingabo za Congo, u Rwanda ruriho, Uganda iriho, Tanzaniya iriho, Ethiopia iriho, ndetse n’u Bubiligi bwaratabawe”, uyu ni Eliezer Ntambwe unenga kuba amateka y’igihugu atarigishijwe neza. Ku bwe, intsinzi za gisirikare za Repubulika ya Demokarasi ya Congo irwanya Abataliyani n’Abadage zigomba kumenyekana neza kugirango bibyutse ishema ry’igihugu no kwibutsa abantu agaciro k’ingabo.
Ibi byatangajwe mu gihe DRC ikomeje guhangana n’ibitero bya M23 mu burasirazuba bw’igihugu, ibitero Kinshasa ishinja u Rwanda kuba inyuma nubwo rutahwemye guhakana ko rutera inkunga uyu mutwe w’Abanyekongo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bo mu burasirazuba bwa Congo. Akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje kuba kamwe karere kagaragaramo umwuka mubi uhangayikishije ku mugabane, ahakigaragara n’imvugo zibiba urwango rimwe na rimwe ziganisha ku gutsemba itsinda runaka ry’abaturage (Abanyamulenge n’Abatutsi b’Abanyekongo).
Kugira ngo iki kibazo gikemuke, hari ibiganiro bitandukanye mu rwego mpuzamahanga bigamije gushaka igisubizo . Muri Kamena 2025, i Washington, DRC n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano agamije kubahiriza ubusugire bw’akarere, guhagarika amakimbirane, gufatanya mu by’umutekano n’ubukungu.



