Kubika inyandiko za Gacaca hakoreshejwe ikoranabuhanga birakomeje – CNLG

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ikomeje igikorwa cyo kubika inyandiko z’inkiko Gacaca hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Muri icyo gikorwa, CNLG irafatanya n’umuryango udaharanira inyungu witwa Aegis Trust.

Gacaca_documents_02

Kugira ngo icyo gikorwa kihute kandi kigende neza, habayeho kwongera abakozi bashinzwe kubika izo nyandiko hakoreshejwe ikoranabuhanga. Aho izo nyandiko ziri ku kicaro gikuru cya Polisi y’U Rwanda ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, hariho harabera amahugurwa y’abakozi bashyashya 33 ba Aegis Trust biyongera ku bari bahasanzwe. Ubu kandi imashini ebyiri (Scanneurs) zibika amadosiye zirahari, hakaba n’indi imwe ibika ibitabo ndetse n’indi imwe ibika impapuro zoroshye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amazu azakorerwamo nayo yarangije gusanwa uretse ko ibikoresho byo mu biro bigitegerejwe. Kuva inkiko Gacaca zasoza imirimo yazo mu 2012, inyandiko zazo zashyikirijwe Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, nayo ikaba yariyemeje kuzibika neza kuko zirimo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, zikaba zinifashishwa n’abakora ubushakashatsi kuri ayo mateka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *