Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza arasaba urubyiruko rwâabakorerabushake kubanza kuba intangarugero mbere yo kwigisha abandi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018, ubwo hatangizwaga amahugurwa yâurubyiruko rw’abakorerabushake baturutse mu bice bitandukanye byâigihugu.
IGP Munyuza yasabye uru rubyiruko guhindura imyumvire yâurubyiruko nâabandi baturage aho batuye, aho bakorera, biga nâahandi bakorera ibikorwa bitandukanye bya buri munsi.
Ati âTugerageze guhindura imyumvire mu rubyiruko no mu baturage. Buri muntu ahere aho atuye, aho akorera, aho anyura kugira ngo ibyo mwigishwa muri aya mahugurwa bizatange umusaruroâ.
Yakomeje abasaba kubanza kuba intangarugero mbere yo guhindura abandi, ati âKugira ngo uhindure abandi, ugomba kwiheraho. Ntiwakwigisha kurwanya ibiyobyabwenge cyangwa gusambanya abana wowe ubikora. Ibyo twigisha abandi tubikore nibwo bizatanga umusaruro kandi ibyo muzaganira hano muzabigeze ku bandiâ.
Muri uyu muhango wo gufungura aya mahugurwa afite insanganyamatsiko âuruhare rwâurubyiruko mu kurwanya no gukumira ihohoterwaâ, IGP Dan Munyuza yagize ati ‘Icyaha cyo gusambanya abana bagaterwa inda ntigikwiye mu muryango nyarwandaâ.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Nadine Umutoni Gatsinzi, nawe yasabye aba bakorerabushake bitabiriye aya mahugurwa kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikigaragara mu muryango birimo amakimbirane mu muryango, ihohoterwa, kugwingira n’icyaha cyo gusambanya abana bibaviramo gutwara inda z’imburagihe.
Yabasabye kandi kwitabira gahunda zirimo umugoroba w’ababyeyi, umuganda,… Mu rwego rwo kubaka umuryango utekanye uzira amakimbirane n’ihohoterwa.
Ni urubyiruko rurenga 170 rwaturutse mu gihugu hose, bahuriye mu mahugurwa yateguwe na MIGEPROF na ECD/Rwanda. Bazahugurwa mu gihe cy’iminsi ibiri ku ‘ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira  ihohoterwa, inda z’imburagihe, amakimbirane mu muryango n’ikibazo cyo kugwingira’.


[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Â
Â


