Ange na Bertrand bari mu byishimo ku munsi w'ubukwe bwabo

Kugira umukwe ni kimwe mu byanejeje Perezida Kagame mu mwaka wa 2019

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko umwaka wa 2019 wagenze neza haba ku gihugu muri rusange ndetse no ku muryango we bwite, yishimira ko umwana we w’umukobwa, Ange Kagame Ingabire yamushyingiye, ubu akaba afite umukwe.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019, mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu aho yagarutse ku mwaka 2019 wasozwaga anakomoza ku byishimo afite ku bw’umuryango we.

Ku kibazo umunyamakuru yari amubajije, uko umwaka wamugendekeye ku giti cye, Perezida Kagame yamusubije agira ati “Uyu mwaka wangendekeye neza cyane, hari byinshi byawubayemo ku muryango wanjye, nanjye abana mfite barangije amashuri ibyiciro bitandukanye kandi nabo ku rwego rutandukanye bitewe n’uko barutanwa, ubu hasigaye umwe na we urarangiza muri uyu mwaka utangiye, abandi batatu bararangije.”

Umukuru w’igihugu yakomoje ku bukwe bw’umukobwa we, Ange Kagame, ati ” Umwe muri bo [abana] muzi ko yubatse urugo rwe.”

Umunyamakuru yahise amubaza ku nkwano yakiriye, Perezida Kagame amusubiza agira ati “Inkwano ntabwo uyitegamo byinshi ikiba kiyirimo ni umutima gusa, no gushimira uko ababanye babanye ku mpande z’ababyeyi bombi, naho inkwano irahari n’ibindi byo kububakira nabyo birahari.”

Arakomeza ashimangira uko 2019 yagenze neza, ati “Ku giti cyanjye ku bijyanye n’umuryango wanjye, turishimye twumva ko ibintu kuri twe nk’umuryango ibintu byagenze neza, ku gihugu biragenda neza, ni ugukomeza gushimira byinshi igihugu kigeraho natwe tugeraho (…).”

Ange Kagame yashyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma kuwa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019, basezeranira muri Kiliziya Gatolika muri IFAK, nyuma y’aho abatumiwe bakiriwe muri Kigali Convention Centre.

Ingabire Ange Kagame yavutse ku wa 8 Nzeri 1993, ni umwana wa kabiri wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abandi batatu basigaye bakaba abahungu.

Nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho ko umwaka wa 2019, wasize abana be basoje bimwe mu byiciro by’amashuri, Ange yashyingiwe hari hashize igihe gito abonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu ishuri rya Kaminuza ya Columbia ryigisha iby’imibanire n’amahanga n’imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA.

Ange na Bertrand bari mu byishimo ku munsi w'ubukwe bwabo
Ange na Bertrand bari mu byishimo ku munsi w’ubukwe bwabo
Ange & Bertrand n'ababyeyi babo
Ange & Bertrand n’ababyeyi babo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *