Kuki Abadepite batemeranyije na Bamporiki ku igabanywa ry’ibigenerwa abategetsi bakuwe ku kazi?

Sangiza iyi nkuru

Umushinga w’itegeko rigabanya ibyo umuyobozi mukuru uvuye ku butegetsi agenerwa wagejejwe na minisitiri w’Abakozi n’Umurimo ku nteko ishinga amategeko, muri uyu mushinga hagaragara mo ko guverinoma yifuza ko amezi yo gukomeza guhembwa yagabanuka akaba 6 aho kuba 12, Abadepite bagomba kwiga ndetse bakanatora iri tegeko ni bamwe mu bo ryagiraho ingaruka riramutse ritowe.
Ubusanzwe umuyobozi mukuru uvuye ku kazi akomeza kugenerwa umushahara we wose mu gihe cy’amezi cumi n’abiri aha kandi akomeza kugenerwa amafaranga yo kwakira abashyitsi ndetse n’ay’itumanaho mu gihe cy’aya mezi yose.
[ad id=”44145″]
Depite Bamporiki yagaragaje ko iki ari ikibazo kuba umuntu yakomeza guhembwa kandi atagikora anavuga ko ku bwe byahagarara burundu, ibi Bamporiki avuga ntabihurizaho na Depite JMV Gatabazi, uyu we avuga ko iyo umukozi atangiye gutekereza ibizamubaho nyuma y’akazi bituma adakora neza akazi.
Depite Gatabazi yagize ati “ igituma umukozi akora neza si umushahara munini, igituma akora neza ni aho akorera n’ikizere afite na nyuma yo mu kazi. ndumva ahubwo aho kugira ngo ugabanye ibyagenerwaga Abayobozi bo mu kiciro cya kabiri, bagomba kuzamura n’abo mu cyiciro cya gatatu”
Iki cyiciro cya gatatu n’icyo kirimo n’abadepite, bivuze ko nabo bashaka kongererwa ibigenerwa umudepite uvuye ku mirimo ye.
Kimwe n’abandi badepite benshi bigaragara ko iri tegeko ridashyigikiwe, uretse Depite Bamporiki, abandi bagera kuri batanu bafashe ijambo bagira icyo bavuga kuri uyu mushinga wa goverinoma, bagaragaje ko iri tegeko ryakwitonderwa kuko basanga abayobozi bakuru ari bantu bafite akazi kenshi katabemerera no kugira ikindi bikorera.
Ubwo yasobanuriraga abadepite ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko, Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, Uwizeye Judith yagize ati “Mu gihe umuntu atakiri mu kazi twumva nta mpamvu yagakwiye gutuma yongera guhabwa amafaranfa y’itumanaho mu buryo bw’akazi, tukumva mu buryo bwo kubungabunga umutungo wa Leta no kuwukoresha neza, ibyo ngibyo ndetse n’ibindi byahagarikwa, mu gihe umunyepolitiki cyangwa umuyobozi mukuru avuye ku mirimo ye.”
[ad id=”44145″]
Iri tegeko risabwa gusubirwamo ni iryo ku wa 3/9/2012 rishyiraho ibigenerwa Abayobozi bakuru b’Igihugu bagabanyije mu byiciro bine:
Icyiciro cya mbere n’icya kabiri birimo Abanyepolitiki bakuru na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu nka Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Visi Perezida we, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Umushinjacyaha mukuru n’umwungirije, Perezida wa Sena, uw’Inteko nshingamategeko, na Minisitiri w’Intebe, aba bombi bakomeza guhabwa umushahara n’ibindi yagenerwaga nk’umutegetsi mu gihe cy’umwaka kuva bavuye ku buyobozi.
Abanyepolitiki bo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane, ni ukuvuga Aba Visi Perezida ba Sena, Abavisi Perezida b’Inteko Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta, ba Guverineri b’Intara, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’abadepite, na bamwe mu bayobozi bakuru barimo Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, umushinjacyaha mukuru n’umushinjacyaha mukuru wungirije n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta wungirije aba bo bakomeza guhabwa umushahara n’ibindi bibafasha gutunganya imirimo yabo mu gihe cy’amezi atandatu, nyuma y’uko bavuye mu mirimo bari bashinzwe.
[ad id=”44145″]
Itegeko ryanateganyaga ko igihe Umuyobozi Mukuru yakuwe mu mirimo akaza kubona akazi gahemba amafaranga ari munsi y’ayo yari asanzwe ahembwa, Leta imwongereraho ikinyuranyo cy’uwo mushahara mushya n’uwo yabonaga.
Mu gutora iri tegeko mu badepite 55 batoraga, 51 nibo bemeje ko uyu mushinga w’itegeko wajyanwa muri komisiyo ukanonosorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *