Hashize igihe kitari gito umunyamakuru Richard Irakoze ukorera Izuba Rirashe yibaza impamvu ibitangazamakuru byo mu Rwanda bidaquotingana?

Kuri iyi ngingo ibusanyije n’ amahame y’ itangazamakuru Irakoze yibaza ikibazo cy’ ingutu kigira giti:” Ese koko nta makuru bamwe bavana ku bindi bitangazamakuru byo mu Rwanda?”.
Akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa Facebook , Irakoze yakomeje agira ati:” Uretse TV1 Niyo njya mbona yandikaho aho yakuye amakuru abandi usanga batabikora, aha nkomeza kwibaza niba guquotinga igitangazamakuru kigenzi cyawe by’ umwihariko cyo mu Rwanda byagutera isoni”.
Abandi banyamakuru nka Uyisenga Samuel we asanga impamvu nyamukuru ituma ibitangazamakuru bidatangaza isoko cyangwa ivomo ry’ amakuru byatangaje ngo ni uko baba bamamaza igitangazamakuru bakesha inkuru.
Uyisenga ati:” Ikigomba guhabwa agaciro ni amahame nshingiro ndetse ngenderwaho y’ itangazamakuru mpuzamahanga nta marangamutima agomba kuzamo kuko iyo utangaje inkuru utivomeye ntunatangaze umugezi n’ isoko uba wibye byumvikane ko hari amategeko yaguhana.
Umunyamakuru Renzaho Christophe we ati:” Mbona bimaze kuba umuco, mu nkuru haba handitse ngo amakuru kanaka yatangarije itangazamakuru(ukibaza iryo aryo bikakuyobera), cyangwa ngo inkuru dukesha kimwe mu bitangazamakuru(ntakivuge),… Ikiricyo ntibibaho ko amakuru yose wayatarira icyarimwe, iyo abandi bakurusha uvuga ko aribo uyakesha kuko nawe uba ufite ayo wihariye. Kuvuga aho wakuye inkuru birakubahisha kandi nuyisoma akabona ko ukora kinyamwuga, ntapfunwe biteye”.
Kugeza magingo aya, kuba ibitangazamakuru byo mu Rwanda batagaragaza ubushake bwo kwerekana aho bakuye inkuru bishingiye ku bintu 2 ari byo umuco wo kumva ko wihagije ndetse n’ ubumenyi bucye ku bijyanye n’ umwuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Niba ibitangazamakuru mpuzamahanga bifite n’ ubushobozi bwose bushoboka butagira isoni zo gutangaza aho byakuye inkuru mu Rwanda harabura iki?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


