Kuki Opozisiyo Nyarwanda yagiye ishimangira ko nta Muhutu ugira ijambo mu gihugu?

Sangiza iyi nkuru

Kuva Abakoloni baza mu Rwanda ndetse na nyuma y’ aho ubwo rwabonaga ubwigenge iturufu y’ ubwoko n’ uturere byagiye bihabwa intebe kuko nibyo byagaburaga.
Ibyo rero byabaye umurage kuko, iki kibazo cy’ ivanguramoko cyatumye igihugu gihura n’ icuraburindi hafi yo kuzima dore ko na nyuma ya jenoside Loni yari ifite umugambi wo gufata u Rwanda ikarwitegekera kuko ntaho rwari rusigaye.
Iki cyifuzo cya Loni cyari gihuje neza n’ icya Perezida Kayibanda wasabaga u Bubiligi ko bwakomeza gukoloniza u Rwanda ariko bukarwanya ingoma nyiginya.
FPR/Inkontanyi yahanganye n’ ikibazo cy’ amoko
Kuva FPR/ Inkontanyi yafata ubutegetsi mu Rwanda mu mwaka w’ i 1994, kuko yari iyobowe ahanini n’ abana b’ impunzi zo muri 1959, yahanganye n’ Abanyapolitiki barwanya Leta y’ u Rwanda bitwaza iturufu ivuga ko “Nta Muhutu ufite ijambo mu Rwanda”.
Iyi turufu yakoreshejwe nka propaganda ikomeye yo kwangisha abaturage ubutegetsi n’ igihugu ndetse byagiye bituma n’ abana bakuriye mu buhunzi batinya gutaha mu gihugu kuko babwirwaga ko iyo uri Umuhtu ukagera mu Rwanda uhita wicwa.
Ku ruhande rumwe, benshi mu bigishaga iyi ngengabitekerezo ni abantu bakuze ndetse bari bafite ijambo muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa jenoside yakoreye Abatutsi muri 1994.
Ku rundi ruhande, hari n’ abanyapolitiki bahoze bakorera FPR/Inkontanyi baje kugirana amakimbirana bahunga u Rwanda abo nabo iyo bageze mu mahanga bafatanya na bagenzi babo bahuje agahinda maze bagashakisha uburyo bakorasha iturufu y’amoko ngo barebe ko ubutegetsi buriho babwangisha abaturage ariko bikabananira.
N’ ubwo bimeze bityo, Leta y’ u Rwanda imaze gutahura uyu mugambi wo kubuza abanyarwanda bari imahanga kwizera amakuru y’ impamo y’ iwabo nayo yahise ifata ingamba zikomeye ziganjemo inyigisho z’ubumwe.
Ku italiki 15 Nyakanga 2013, mu nama ya FPR ,Hon. JMV Gatabazi yafashe ijambo avuga ko abantu batagomba gukomeza gutekereza ko Abahutu bari muri Guverinoma ari udukingirizo kuko batanga ibitekerezo kandi bigahabwa agaciro, by’umwihariko ko mu gihugu buri munyarwanda yishyira akizana nk’umunyarwanda, hatitawe ku cyitwa amoko, ndetse ko ubu mu Rwanda hari ubwoko bumwe bw’Ubunyarwanda gusa.
Politiki ya Leta y’ u Rwanda yiswe y’ UBUMWE itandukanye n’ izindi, urugero nk’ u Burundi aho mu masezerano y’ amahoro y’ i Arusha byemejwe ko Abahutu bazajya bafata imyanya 60% naho Abatutsi bakagenerwa 40% mu mirimo ya Leta, ibi rero mu Rwanda si ko biri ubusumbane bushingiye ku moko bwajyanye na Leta za mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikizere n’ibyishimo Abanyarwanda bafitiye Leta y’ubumwe, ntibabihishira akenshi barabirata ndetse bakanabiratira Perezida Kagame aho aba yabasuye, asabana nabo abagabira dore ko ubu abatagira ingano bagabiwe inka zibyara umukamo abandi bakurwa muri nyakatsi, abana bigira ubuntu n’ibindi.
kk
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *