U Rwanda na Uganda byombi ni ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, byiyunga Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nibyo bihugu byabigizemo uruhare, aha niho benshi biba impamvu uyu muryango utegeranyije izi mpande hakitabazwa abandi.
Umusesenguzi mu bya politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari, Sebarenzi Joseph avuga ko amasezerano yo kurangiza icyuka cy’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda atanga icyizere cy’imigenderanire, ariko ko bitazoroha.
Sebarenzi ni umwarimu wa kaminuza muri Amerika, yahoze ari umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (1997 – 2000).
Sebarenzi avuga ko abayobozi b’ibi bihugu bari guhuzwa na Angola kuko umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) ubundi wakabaye ari wo barikwiyambaza ubu “ujegajega”.
Avuga ko u Rwanda rufitanye ibibazo n’u Burundi na Uganda, ibihugu bitatu muri bitandatu bigize EAC, akemeza ko bikomeye ko uwo muryango ari wo wari kubikemura.
Agira ati: “Nibaza rero ko Perezida wa Angola na Perezida wa DRC, bagize neza kugira ngo bafashe biriya bihugu byacu. Angola ni igihugu gikomeye mu buryo bwa gisirikare muri kariya karere dutuyemo no gusubiza Epfo, inyuma ya Afurika y’Epfo, kuko ni yo ya mbere mu bya gisirikare, hagakurikiraho Angola…”
Arakomeza, ati “Urumva rero igihugu nk’icyo gikomeye, ni byiza kugitega amatwi, kuko utagiteze amatwi noneho ibibazo bikaba bibi, hari ubwo gishobora no gufata uruhande rumwe, kandi uruhande cyashyigikira ni ukuvuga ko rwaba rufite amahirwe yo gutsinda urundi, uretse ko ibyo bintu ni ibintu bibi cyane nyine, ibintu by’intambara ni bibi…”
Amb. Nduhungirehe we ati “Ntabwo ibibazo birangiye”
Sebarenzi avuga ko kuba aya masezerano asaba ibihugu byombi “kwirinda guhungabanya ubusugire bw’ikindi gihugu”, bivuze ko byari bigeze aho ibi bihugu “bitekereza ko hashobora kuba intambara”.
Bwana Sebarenzi wagiranye ikiganiro na BBC, yavuze ko uko amasezerano yanditse n’uko Perezida Museveni na Kagame bavuga, ngo wabona ko “ariya masezerano ashobora gufasha gucyemura ibibazo bihari hagati yabyo”.
Â


