Mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kurangwa n’ ibibazo bya politiki bishingiye ku matora y’umukuru w’igihugu, hari abacyeka ko bishobora guteza umutekano mucye ndetse no mu bihugu by’ Akarere k’ Ibiyaga Bigali.
Muri Gicurasi 2018, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasuye u Bufaransa agirana ibiganiro na mugenzi we, Emmanuel Macron w’iki gihugu, byatangajwe ko mu byo baganiriye bagarutse ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane muri ibi bihe by’amatora ya Perezida wa Repubulika yagombaga kuba mu Ukuboza 2016.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa rwakurikiwe n’urwa mugenzi we wa Angola, Joà£o Lourenà§o, bigatangazwa ko mu biganiro na we yagiranye na Macron bagarutse kuri Congo.
Icyo gihe Perezida Macron yabwiye itangazamakuru ko u Bufaransa bushyigikiye “gahunda yafashwe na Perezida Kagame n’uwa Angola.”
Kuba aba bakuru b’ibihugu [France, Rwanda na Angola] baragiye baganira kuri Congo, kandi itatumiwe muri ibyo biganiro, byateye impungenge kuri Guverinoma ya RDC bijyanye no kuba ishinja ibihugu by’abaturanyi gushaka kugira uruhare mu gukuraho Perezida Joseph Kabila, ihita itumiza abahagarariye ibi bihugu igitaraganya i Kinshasa.
U Rwanda rwagaragaye mu mpinduramatwara ya DRC
Nyuma yaho Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngbwendu wa Zabanga ahiritswe ku butegetsi na Laurent Desire Kabila mu mwaka wa 1997, uruhare rw’ u Rwanda rwagiye rugaragara mu buzima bwa politiki ya Congo-Kinshasa mu kugerageza kugarura amahoro mu bikorwa bya gisirikare.
Ibyo byagiye bigaragara mu bikorwa bya diplomasi ku mpande z’ ibihugu byombi ndetse n’ ibya gisirikare nka “Umoja wetu”, “Amani Leo” ku mpande za RDF na FARDC.
Ibyo bikorwa byagiye bitanga umusaruro ufatika binaca intege imitwe yitwara gisirikare nka Mai Mai na FDLR aho benshi mu barwanyi bayo bemeye gushyira intwaro hasi no gutaha mu Rwanda .
Kugeza magingo aya, u Rwanda rucumbikiye umubare munini w’ impunzi z’ abanyecongo zahunze imirwano ikaze yagiye yibasira ahanini agace ku Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa kuva mu mwaka wa 1996.
Isesengura rya Bwiza.com ryigenga rigaragaza ko mu gihe amatora yagenda nabi hakavuka imvururu , umubare w’ impunzi ushobora kwiyongera bikarushaho kubera u Rwanda umutwaro.
Ikindi izi mpungenge z’ u Rwanda zishobora kuba zishingiyeho, ni ku mutwe w’ inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’ u Rwanda ziba ku butaka bwa congo.
Mu gihe rero aya matora yasiga imvururu byatuma uyu mutwe ubona icyuho nawo ukaba wahungabanya u Rwanda uhereye mu duce duherereye ku mbibi z’ ibihugu byombi, nk’ uko byagiye bigenda mu myaka ishize.
Paul Kagame arasaba ubufatanye mu gukemura ikibazo cya DRC
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yasabye ibihugu bigize umuryango w’Ubukungu muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bikomeje kuzahaza igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu nama ya SADC yateraniye mu gihugu cya Namibia ku wa 17 Kanama 2018.
Mu ijambo rye, yagaragaje kandi ko SADC ishobora gufasha Congo-Kinshasa nk’ uko yagize uruhare n’ubushake mu kugarura amahoro mu bihugu nka Lesotho, Madagascar n’ibindi byari byugarijwe n’ibibazo bya politiki n’umutekano muke.
Mu bantu 25 bari batanze kandidatire yo kuziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo, 19 nibo bemerewe mu gihe 6 barimo Jean Pierre Bemba bangiwe.
Kugeza magingo aya, Jean-Pierre Bemba, Adolphe Muzito na Samy Badibanga biyemeje kugana inkiko bagatanga ubujurire, bashinja Perezida Kabila gushaka guheza abatavuga rumwe na Leta muri aya matora.
Gaston Rwaka/Bwiza.com


