Kuri iyi nshuro nabwo Perezida Nkurunziza yanze kwitabira inama ya EAC

Sangiza iyi nkuru

Inama idasanzwe ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba irimo kuba kuri uwu wa kane tariki ya 8 Nzeli 2016, abakuru b’ibihubu bakaba bayitabiriye habuzemo Perezida Nkurunziza w’u Burundi wahakanye kongera gusohoka igihugu.
Kuva ku wa 13 Gicurasi 2015, ubwo yakorerwaga Kudeta igapfuba, Nkurunziza ntarongera kurenga imbibi z’u Burundi ndetse akaba yaranagiye atumirwa mu nama za EAC n’izindi ziga ku kibazo cy’umutekano mu Burundi ariko ntiyitabire, no kuri iyi nshuro akaba yabuze.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Petero Nkurunziza ntabwo agaragara muri iyo nama, ariko akaba yohereje intumwa zimuhagarariye ziyobowe na Alain Aimé Nyamitwe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.
Iyo nama idasanzwe y’umuryango (EAC) yitabiriwe n’umukuru w’igihugu cya Sudani y’Epfo, Salva Kiir, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, intumwa ya Petero Nkurunziza, hamwe na John Pombe Magufuli wa Tanzania ari wakiriye abo bagenzi be.
Muri iyo nama, mu bibazo byigwaho, harimo icya Sudan y’Epfo n’u Burundi, umuhuza mu bibazo by’Abarundi, Benjamin William Mkapa akaba ahabwa ijambo akerekana ibyavuye mu biganiro yagiranye n’imitwe itandukanye irebwa n’ibibazo by’ apolitiki y’u Burundi.
Kugeza magingo aya Nkurunziza amaze umwaka ayobora manda ya 3, ariko ntarasohoka igihugu, aha benshi niho bahera bibaza niba azategereza ko irangira mu myaka 5 akabona gusohoka, gusa na none abasesenguzi mu bya politiki bakobona ko yaba afite impungege z’uko yagenda agasanga intebe ye bayicayeho dore ko uko ingoma zagiye zisimburana i Burundi zagiye zirangwa na Coup d’Etat.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *