Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017, umuhanzi Ama G the Black azataramira abakunzi be, mu gitaramo cyiswe icy’imbaturamugabo mu mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umuyobozi wa Café Resto Nectar aho iki gitaramo kizabera, yagize ati: “twe dutumira umuhanzi bitewe n’uko abafana be baba babidusabye, ibitaramo dutegura muri Nectar nta saha birangiriraho, ushaka gukesha bumukeraho,…”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko uyu muyobozi nawe ubwe abyivugira, iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h:00) kugeza mu rukerera.
Ama G azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bazaba baririmba injyana ya gakondo by’umwihariko umuhanzi Mavenge Sudi akazaba akirigita gitari aririmba indirimbo ze zo hambere zirimo Gakoni k’abakobwa, simbi,…
Ama G The Black azwi cyane ku ndirimbo nka Uruhinja, Ikiryabarezi, Ubuzima bwanjye, Twarayarangije,…
AMAFOTO:


Cafe Resto Nectar, iherereye mu mujyi wa Kigali, hafi y’agakinjiro imbere y’inyubako (etage) akarere ka Nyarugenge kahoze gakoreramo, hafi na feu-Rouge; hafi na Banki y’Abaturage. Ku bindi bisobanuro wamahagara kuri 0788467619/ 0788419221
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


