kuri uyu wa gatandatu mu mikino ya ½ cy’irushanwa ry’Agaciro Development Fund nyuma y’aho police isezereye APR ndetse na Rayon Sport igatsinda Mukura,zombi zabonye amatike yo gukina imikino ya ½,Rayon Sport izakina na Sunrise na Police icakirane na Musanze.

Police nyuma yo gusezerera APR muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro, yongeye kuyandagaza iyisezerera no muri iri rushanwa ry’agaciro Development Fund iyitsinze kuri Penariti 4-2 nyuma yo kurangiza iminota yose y’umukino banganya igitego 1-1.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Kanama ubwo hazaba hakinwa iyi imikino ya ½ Rayon Sports izacakirana na Sunrise Police FC nayo ihure na vs Musanze nyuma amakipe azabasha kwitwara neza azahure ku mukino wa nyuma kugeza habonetse itwara igikombe.
Ni inshuro ya 2 iri rushanwa riteguwe, mu mwaka w’i 2012 ni bwo bwa mbere iri rushanwa ryabayeho, riza kwegukanwa n’ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura VS ku mukino wa nyuma, igitego 1-0 cya Kambale Salita Gentil.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com


